Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 6 Nzeri 2023, Nibwo Umurwa Mukuru w’u Rwanda, Kigali wagaragaye mu mijyi 30 y’Afurika iza ku mwanya wa mbere mu kwimakaza imishinga y’ikoranabuhanga.
Uru rutonde rw’uko imijyi (Smart Cities) rwagaragaye nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe ku buryo imijyi yimakaza ikoranabuhanga muri Afurika (Smart City Index 2023).
Uko imijyi ikurikirana byagaragajwe mu nama y’iminsi itatu iteraniye i Kigali yiga ku ishoramari rigamije iterambere ry’imijyi ishyize imbere ikoranabuhanga (Smart Cities).
Umujyi waje ku mwanya wa kabiri nyuma y’uwa Kigali ni umujyi wa Tunis muri Tunisia, mu gihe ari uwa Nairobi muri Kenya waje ku mwanya wa gatatu mu mijyi yimakaza imishinga y’ikoranabuhanga.
Umujyi wa Cape Town muri Afurika y’Epfo waje ku mwanya wa kane mu gihe uwa Accra muri Ghana waje ku mwanya wa gatanu kuri uru rutonde.
Mu mijyi 10 ya mbere harimo kandi umujyi wa Lagos muri Nigeria, Rabat muri Morrocco, Port Port Louis wo mu birwa bya Maurice, Cairo wo mu Misiri n’uwa Johannesburg wo muri Afurika y’Epfo.
Iyi mijyi kandi yanashyizwe ku rutonde rw’uko yimakaza imiyoborera myiza yimaza ikoranabuhanga.
Umujyi wa Kigali nanone wongeye kuza ku mwanya wa mbere mu kwimakaza imiyoborere myiza, iza ku mwanya wa kabiri mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no ku mwanya wa gatatu mu kwimakaza imiyoborere yo kubungabunga ibidukikije no kubitoza abaturage.
Umujyi wa Nairobi muri Kenya na wo waje ku mwanya wa mbere mu guteza imbere ubukungu no guhanga udushya, Cape Town yo muri Afurika y’Epfo iza ku mwanya wa mbere mu gutwara abantu n’ibintu mu buryo bworoshye.
Umujyi wa Tunis muri Tunisia wahize iyindi mu cyiciro cyo guteza imbere imibereho myiza, mu gihe Port Louis wo mu birwa bya Maurice waje ku mwanya wa mbere mu kubungabunga ibidukikije no kubitoza abaturage.
Ubushakashatsi bwakozwe harebwa uko imijyi yimakaza ikoranabuhanga mu kuzamura imyumvire y’abaturage ku ikoranubuhanga mu iterambere, imijyi igahiga indi harebwa uburyo ikoranabuhanga ryashyizwe imbere mu mishinga y’iterambere ryisunze ikoranubuhanga kandi itajegajega.
Ni mu gihe kandi i Kigali hanatangijwe, Igicumbi cy’imishinga y’ikoranabuhanga mu mujyi (Smart City Hub) cyitezweho kugeza amakuru na serivisi kuri benshi bawutuye n’abawugendamo ndetse n’abo mu mijyi iwunganira hagamijwe iterambere ridaheza.
Iyi nama Mpuzamahanga y’iminsi itatu ku ishoramari ry’imijyi ishyize imbere Ikoranabuhanga, ihurije hamwe abantu barenga 1000 bo hirya no hino ku Isi, barimo abayobozi bafata ibyemezo muri Guverinoma, abashakashatsi mu nganda, abashyiraho imirongo migari ya politiki (policymakers), abayobozi b’Imijyi, abashakashatsi muri Kaminuza biga uko imishinga y’udushya mu ikoranabuhanga yashorwamo imari.