Inararibonye
zitandukanye mu itangazamamuru zasobanuye ko ibyitwa 'Ubuvugizi' bidakwiye kwitwa inkuru kuko hari ibyo ziba zitujuje mu bisabwa inkuru ya
kinyamwuga.
Aba
basobanura ko n'ubwo muri iyi minsi mu bitangazamakuru bitandukanye hakunze
kugaragara ibyitwa 'Inkuru z'Ubuvugizi', ibi ngo bidakwiye kuko ubusanzwe
inkuru iba idafite uruhande ibogamiyeho mu gihe mu Buvugizi bidashoboka ko
uwakoze iyo nkuru yabura kubogamira kuri uwo ukorerwa ubuvugizi.
Nyinshi muri
bene izi nkuru akenshi ziba ari izisabira ubutabera no kurenganurwa ababa
bavuga ko bahohotewe n'abandi naho izindi zikaba izisabira ubufasha ababa
bababaye mu buryo bumwe cyangwa ubundi nk'abarwaye indwara zikeneye ubuvuzi
buhenze cyangwa abakene bagowe n'imibereho.
Izi
nararibonye zibutsa ko inkuru ubundi iba igomba gukorwa mu nyungu za rubanda
kandi ikaba igamije kugira isomo runaka isigira abayibona bityo ko izo muri ubu
bwoko bwitwa 'Ubuvugizi' zidakwiye kwitwa inkuru.
N'ubwo
batabuza abanyamakuru bazikora kuba bazikora, aba bavuga ko ibyiza zahindurirwa
izina zikitwa gusa 'Inkuru' aho
kuzita 'Ubuvugizi.'
Jean Baptiste Micomyiza, umwe muri izi nararibonye umaze imyaka irenga 20 muri uyu mwuga yagize ati "Iyo ubyise ubuvugizi biba bihindutse ikindi kintu, ibyiza twabyita gusa inkuru tukagarukira aho. Ntiwakora Ubuvugizi udafite uruhande ubogamiyeho, ikindi burya ubuvugizi ni ibintu bisaba ubundi bushakashatsi. Mwibuke ko umunyamakuru aba agomba guhagarara hagati kandi agakorera mu nyungu rusange."
Ku bijyanye
n'inkuru ziba zigamije gusabira abantu ubufasha, Micomyiza avuga ko
"Zakorwa ariko ntizitwe ubuvugizi, ikindi ni ngombwa ko nazo mu kuzikora
hitabwa ku kuba uwo uyikozweho yabitangiye uburenganzira cyangwa se yaba ari
umwana akaba yabutangiwe n'umuhagarariye."
Uyu kandi avuga ko abanyamakuru baba bagomba kwirinda gushaka kugena uko ikibazo cyigaragajwe mu nkuru kirangira kuko bitari mu nshingano zabo, ibi abihera ko hari bamwe mu banyamakuru bashobora kugwa muri uyu mutego ahanini biturutse no kubyo baba barijeje uwo bakoreye ubwo buvugizi bagamije kugira indonke bamusaba.
Uwizeyimana Marie Louise na we yibutsa ko muri izi nkuru haba hakwiye kwitabwa ku kantu kose gashobora guteza impaka, ati " Wirinda ko abayibona batekereza ko hari uwo ubogamiyeho, ukirinda ibyatera abantu ubwoba, ukanita ku burenganzira bwa muntu cyane cyane ubw'abana n'abafite ubumuga. Gusaba amafaranga abantu na byo bigomba kwitonderwa kuko hari ubwo byaguteza ibindi bibazo byo gushaka kugena uko ikibazo cyarangira mu rwego rwo kugera ku cyo uba warijeje uwo waguhaye amafaranga."
Inkuru z'itwa iz'ubuvugizi ni zimwe mu zikunze kugarukwaho mu itangazamakuru zitavugwaho rumwe aho akenshi bituruka ku kuba abazikorerwa hari ubwo bajya bagararagaza ko bari bijejwe n'abanyamakuru ko inkuru izagira ibyo ihindura ku miterere y'ikibazo, ni mu gihe abazikorwaho nabo hari ubwo bajya babifata nko kwibasirwa n'ibitangazamakuru biba byazikoze ibinatuma rimwe na rimwe nabo bagira abandi banyamakuru bakoresha mu kwisobanura.
Izi mpuguke muri uyu mwuga zigashimangira ko inshingano z'ubuvugizi zifitwe n'indi miryango yaba iyegamiye kuri Leta cyangwa itayegamiyeho ndetse ko icyo itangazamakuru riba rishinzwe ari ukubigaragaza gusa ariko ritagize aho ribogamira. Bagasaba abakora uyu mwuga kumva neza igisobanuro cy'uko Itangazamakuru ari "Ijwi ry'abatagira kivugira", Ibyo bo basobanura nko kuba itangazamakuru ari indangurura majwi ya rubanda cyane cyane abo rifasha kuzamura ijwi ryabo rikagera ku rwego rushinzwe kubakemurira ikibazo.
Like This Post? Related Posts