Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Nzeri 2023,Nibwo mu Mujyi wa Kigali akarere ka Gasabo mu murenge wa Kacyiru, inkongi y’umuriro yibasiye inyubako izwi ku izina rya L’Espace.
Amakuru BTN yahawe n’abari aho ubwo iyi nkongi yabaga, avuga ko iyi nzu yibasiwe n’inkongi isanzwe ikorerwamo ibikorwa by’imidagaduro, igikari cyayo cyari kibitse ibintu bitandukanye birimo ikawa n’ibikoresho byifashishwa mu muziki.
Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe kuzimya inkongi yahise ihagera itangira kuzimya iyi nkongi itarafata izindi nyubako zihegereye, nk’isomero Rusange rya Kigali.
Kubera ubukana uyu muriro wari ufite, hari ibyago byinshi ko iyi nkongi yashoboraga no gufata izindi nyubako byegeranye ndetse na sitasiyo ya lisanzi ya Engen ihegereye, ariko kuko ubutabazi bwihuse, nta zindi nyubako ndetse n’ibindi bikorwa byibasiwe n’uyu muriro cyangwa ngo igire uwo ihitana.
Haracyakorwa iperereza ku cyateje iyi nkongi, no kubarura ibyangijwe na yo byari muri iyi nyubako.
Like This Post? Related Posts