Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye, barimo abahagarariye Imiryango n’ibihugu byabo, abayobozi ba Leta Zunze ubumwe z’Abarabu ndetse n’inshuti z’u Rwanda.
Ambasaderi w’u Rwanda muri UAE, Emmanuel Hategeka, yasabye abari aho gufata umwanya wo kubanza kunamira no guha icyubahiro abazize Jenoside, ndetse no kuzirikana abayirokotse, ahamagarira amahanga kongera imbaraga mu kwamagana abagikomeje guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ambasaderi Hategeka yavuze ko uyu mwanya wo kwibuka, ari ukuzirikana ubuzima ndetse n’inzozi ababyeyi, abavandimwe ndetse n’inshuti bavukijwe imburagihe, bicwa mu buryo bw’agashinyaguro, byose bihagarikiwe na Guverinoma yari iyobowe n’intagondwa icyo gihe.
Ati: “Buri mwaka ni yo mpamvu dufata uyu mwanya wo kunamira no kuzirikana izo nzirakarengane ndetse no gufata mu mugongo no guhumuriza abarokotse.”
Yakomeje avuga ko n’uyu munsi aho imyaka igeze, hakiri amatsinda y’abantu bakomeje guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo abantu bajijutse ndetse n’impuguke bose bagamije gukwirakwiza inkuru z’ibinyoma zigamije kugoreka amateka.
Ati: “Kwibuka ku nshuro ya 29 bigomba kuba umuhamagaro wo kongera kudukangura, duhagurukire rimwe duhangane n’abakomeje guhakana Jenoside.”