Igihugu cya Nigeria cyatangaje ko kizitabira inama y’Umuryango uhuza ibihugu 20 bikize ku Isi (20) izabera i New Delhi mu Buhinde ku itariki 9 na 10 Nzeri 2023.
Muri iyi nama byitezwe ko Nigeria izahatangariza ubusabe bwo kwinjira muri uwo muryango wa G20.
Ibiro bya Perezida wa Nigeria byatangaje ko Perezida Bola Ahmed Tinubu azitabira iyo nama izagaruka ku mihindagurikire y’ibihe n’intambara yo muri Ukraine.
Imbere muri Guverinoma ya Nigeria ngo baracyasuzuma neza ibyo igihugu kizunguka nikiramuka cyinjiyemo nkuko Africa News ibitangaza dkesha iyi nkuru.
G20 igizwe n’ibihugu 19 ndetse n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), aho bibumbiye hamwe umusaruro mbumbe ungana na 85% by’umusaruro mbumbe wose w’Isi, bikaba byihariye kimwe cya gatatu cy’abatuye Isi.