• Ubukungu / IMISORO
Bamwe mu bacuruzi bacuruza ibinyobwa birimo n’inzoga bo mu mujyi wa Kigali akarere ka Nyarugenge mu murenge wa Muhima ntibemranya ku Cyemezo Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB rwafashe rwamasaha utubari tuzajya duhagarikira serivisi dutanga.

Bamwe muri aba baturage bavuga ko ubwo iki Cyemezo cyasohokaga hari ababyishimiye bitewe nuko wasangaga mu gihe cyamasaha akuze, abacuruzi bakundaga guhura nibizazane byaterwaga nababaga baganjijwe na manyinya.

Umwe muri aba bacuruzi ukorera mu kagari ka Kabeza, utifuje ko imyirondoro ye ijya ahagaragara, yatangarije Bplus TV dukesha iyi nkuru ko iki Cyemezo cyaje gikenewe gusa ariko nanone akaba avuga ko RDB yarikwiye kongeraho amasaha make kugirango bagaruze igishoro.

Yagize ati " Tucyumva iki cyemezo twahise tugisamira hejuru ariko nanone byari kuba byiza bongereyeho amasaha make

Ku rundi ruhande umwe mu bakiriya babo avuga ko iki Cyemezo kizakemura byinshi bitewe nuko amasaha yakundaga kubashuka ugasanga ntamafaranga basigaranye.

Agira ati " Twarabyishimiye cyane kuko wasangaga ntamafaranga tugitunga none mu miryango ni amahoro".

Ku wa Gatatu tariki 30 Kanama 2023, Nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB rwasohoye itangazo rigaragaza amasaha resitora, utubari, utubyiniro n’ububiko bwa Liquor bizajya bifungiraho.

Noneho hashingiwe ku myanzuro y’inama y’Abaminisitiri yo ku wa 01 Kanama 2023, iri itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru w’Uru rwego, Akamanzi Clare, rivuga ko  saa Saba z’igicuku guhera ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu aribwo resitora, utubari, utubyiniro n’ububiko bwa Liquor bizajya bifungira.

Amaduka acuruza imiti, supermarkets n’inganda bizakomeza gukora ariko hubahirizwa amategeko n’amabwiriza bisanzweho.

Abakora ubucuruzi bw’utubari basabwa kudaha inzoga abakiliya babona ko banyoye bihagije.

Basabwa kandi kutakira abana bari munsi y’imyaka 18, bakazajya babanza kubaza indangamuntu mbere yo gutanga inzoga.

Abatazubahiriza aya mabwiriza bazahanishwa itegeko rigenga ubukerarugendo Nimero 12/2014 ryo ku wa 19 Gicurasi 2014.


ALAN NKOTANYI GASHIRAMANGA/Bplus TV mu mujyi wa Kigali
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments