• Ubukungu / IBIKORWA-REMEZO
Abaturage basigajwe inyuma namateka bibumbiye mu miryango 11  bo mu murenge wa Kamembe akarere ka Rusizi bahangayikishijwe cyane nimvura idasanzwe igiye kugwa muri uku kwezi kwa Nzeri ishobora kubatwara ubuzima.

Aba baturage guhangayika kwabo gushingiye ku kuba amazu batuyemo yarangiritse ku buryo bukabije kuko iyo witegereje neza izi nzu usanga nubundi zidasakaye dore ko amabati yashaje agatangira kwikura ku gisenge.

Bavuga ko bagerageje kwihanganira ibihe byizuba ryabasangaga mu nzu, ariko ntibizeye neza niba bazasigara amahoro mu gihe cyimvura bivugwa ko yaherukaga kugwa mu 1997.

Mu kiganiro bagiranye na BTN TV, bayitangarije ko bagorwa cyane mu gihe cyo kuryama bitewe nuko badashobora kuryama mo imbere mu nzu bisanzuye.

Bavuga ko mu gihe cya nijoro inzu ziba zirangaye hejuru ku gisenge kuko dore ko aho amabati yagiye yeguka byatumye ibiti byari biyafashe bitangira gushenya ibyo baheraho bavuga ko isaha nisaha bashobora kuzahaburira ubuzima.

Umwe muri aba baturage utarifuje ko imyirondoro ye ijya ahagaragara usaba ubuyobozi gukurikirana iki kibazo bakabasanira amazu mu maguru mashya,
 avuga ko igikomeje kubatera inkeke ari imvura izatangira kugwa ku wa 03-10 Nzeri kugeza mu kwezi kUkuboza 2023 mu bice byIntara yAmajyaruguru, Uburengerazuba ndetse no mu bice byUburasirazuba mu turere turimo akarere ka Kirehe.

Yagize ati "imvura igiye kugwa muri Nzeri uyu mwaka ishobora kudusiga iheruheru natwe tugapfa kubera ko amazu dutuyemo yanegekaye".

Aba baturage bakomeza batunga agatoki ubuyobozi bwinzego zibanze bwagejejweho iki kibazo ariko bugaterera agati mu ryinyo..

BTN ku murongo wa telefoni yagerageje kuvugana umunyabamanga  nshingwabikorwa wumurenge wa Kamembe, Iyakaremye Jean niba iki kibazo ubuyobozi bukizi nicyo bugiye gukora ntibyayikundira kuko  nubutumwa bugufi yamwandikiye atigeze abusubiza.

Gusa ariko umuyobozi wAkarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet avuga ko iki kibazo bakizi bari kukivugutira umuti bagitegereje ingengo yimari  izabafasha kubasanira amazu.

Ni inkuru ya AKIMANA Erneste i Kamembe mu Karere ka Rusizi
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments