Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias
Kuri iki Cyumweru tariki ya 03 Nzeri 2023, Nibwo Senateri Ntidendereza William yitabye Imana aguye mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal.
Inkuru y’urupfu rwa Nyakwigendera Ntidendereza wapfuye azize uburwayi yari amaranye amezi atandatu yamenyekanye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru.
Senateri Ntidendereza William witabye Imana nyuma y’imyaka ine yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe wa Sena yavutse ku wa 11 Kamena 1950.
Ku itariki ya 16 Nzeri 2019, Nibwo Senateri Ntidendereza yatorewe kuba Umusenateri.
Ntidendereza apfuye yari afite Impamyabushobozi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Burezi ndetse n’Iyigantekerezo yari Impuguke mu Burezi akaba n’Inararibonye mu Miyoborere myiza, by’umwihariko mu Burere n’Umuco Nyarwanda.
Mbere yuko yinjira mu Nteko Ishinga Mategeko y’u Rwanda, Umutwe wa Sena yari yakoze imirimo itandukanye mu Rwanda aho kuva mu 1996 kugeza mu 2000 yari Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, naho kuva mu 2006 yabaye Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, imirimo yeguyeho mu 2008.
Kuva mu 2009 kugeza mu 2012 yabaye Chairman wungirije w’Itorero ry’Igihugu, mu gihe mu 2012 kugeza mu 2018 yabaye Umunyamabanga Mukuru w’Itorero ry’Igihugu, imirimo yavuyeho ajya kuba Umusenateri..
Like This Post?
Related Posts