• Ubukungu / IBIKORWA-REMEZO

Umuturage witwa   Nyaminani  Damien  utuye mu mudugudu w’Akagarama akagari ka Rubona mu murenge wa Rukumberi mu karere ka Ngoma ahangayikishijwe nakarengane yakorewe numuturanyi we.

Uyu mugabo avuga ko nyuma yo kwamburwa imitungo irimo inzu na SIKUBWABO Jean Claude bari bayiguze nyuma agashaka kuyisubiza byamugizeho ingaruka mbi kuko imibereho ye yasubiye inyuma.

Nyaminani ushinja umuturanyi we uburinganya, mu kiganiro yagiranye na BTN TV, yavuzeko imitungo yambuwe yari yayibonye biturutse ku mafaranga y’inguzanyo  yagombaga kwishyura none kaba yibaza aho azayakura kandi yari ayiringiye muri iyi mitungo.

Akomeza avuga ko uyu Sikubwabo yamugurishije iyi mitungo nyuma yuko hari inguzanyo yari yarafashe noneho nyuma yo kubura ubwishyu akaza guhitamo kugurisha imwe mu mitungo yari afite irimo n’iyo yamugurishije.

Ati “Uyu mugabo yangurishije iyi mitungo turi gupfa nyuma yuko abuze ubwishyu bwinguzanyo yari afite. Amasezerano twagiranye mfite arabigaragaza, ariko ndibaza igituma akomeza kuyita iye.”

Iki kibazo cy’uburiganya uyu mugabo yakorewe kinahangayikishije abaturanyi babo aho bemeza ko uyu mugabo Sikubwabo  yagurishije ibye gusa ariko bakanagira urujijo ku kuba  iyi mitungo ashaka kuyisubiza agakomeza kuyigiraho ububasha kandi  hari inyandiko zigaragaza ko   yayigurishije Nyaminani.

Amakuru BTN yamenye nuko uyu mugabo ushinjwa uburiganya bushingiye ku mitungo, Nuko yagurishaga iyi mitungo kugirango yishyure inguzanyo ingana na miliyoni umunani yari yahawe numushinga wateraga inkunga abahinzi noneho nyuma yo kugorwa kwishyura umwenda yari yarafashe aza guhitamo kugenda agurisha ruhongohongo imwe mu mitungo ye irimo iyo yagurishije Nyaminani.


Iki kibazo cy’uburiganya bwo kwisubiza imitungo kandi itakiri mu biganza bwa bamwe bayigurishije bitwaje ko ngo amasezerano atakorewe imbere ya Noteri, bityo abaturage batuye muri uyu murenge wa Rukumberi bavuga ko bizana amakimbirane kurushaho bagasaba ubuyobozi kukivugutira umuti hakiri kare.

MUBASHANKWAYA Fulgence/BTN TV i Ngoma

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments