Iradukunda
Diane, uzwi ku izina rya Didi Love ku mbuga nkoranyambaga, wavuzwe cyane mu
rukundo yakorewe ibirori byo gusezera ku
bukumi n'Inshuti ze
Ibi birori
byabaye nyuma yo kwambikwa impeta no
gusezerana mu mategeko na Johnkinsley
Nwanko ukomoka muri Nigeria
Urukundo
rw’aba bombi rwasakaye cyane mu itangazamakuru nyuma y'uwo muhango wabereye
nigeria aribwo benshi bamwifurije urugo ruhire
Ibyo birori byitabiriwe n'abantu benshi bazwi
mu ruganda rw'imyidagaduro nka Joxy Parker ,Dj Brianne na bandi benshi bamugaragarije urukundo rwinshi n'ibyishimo bamuha impano zitandukanye ari nako basangira ibiyobwa n'amafunguro atandaukanye
Didi Love yagaragaje ko ari mu byishimo byinshi kandi ko nyuma
y'ibyavuzwe byose atabihaye agaciro ubu akaba yitaye ku rugo rwe ndetse
n'ibikorwa afite mu Rwanda
Biteganyijwe
ko umuhango wo gusaba no gukwa uzabera muri Garden Park mu Mujyi wa
Kigali ku i Rebero ku wa 28 Kamena 2026. naho nyuma yiyo mihango hazakuriraho umuhango wo gusezerana imbere y'Imana mu abatumirwa ariho bazakirirwa .