• Imikino / FOOTBALL

Police FC yafashe umwanzuro wo gutandukana n’uwari umutoza wayo, Ben Moussa nyuma yo kutagera ku ntego bari bumvikanye.

Ben Moussa yinjiye muri Police FC mu mwaka ushize w’imikino wa 2025-26, yari yasinye amasezerano y’imyaka itatu.

Akaba mu masezerano yari yasinye harimo ko agomba guhesha Police FC kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda, Shampiyona n’icy’Amahoro.

Gusa ntabwo byaje guhira uyu mutoza w’umunya-Tunisia kuko Igikombe cy’Amahoro ntibyakunze ndetse na Shampiyona yasoje ku mwanya wa 6 (uwa kane mu makipe yo mu Rwanda).

Nyuma yo gukora isuzuma ku musaruro we yagize, Police FC yasanze byaba byiza batandukanye igashaka undi mutoza

Amakuru avuga ko, Police FC iri mu biganiro n’umutoza Guy Bukasa ukomoka muri DR Congo watoje amakipe nka Gasogi United, Rayon Sports na AS Kigali zo mu Rwanda

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments