• Imikino / BASIKETI

Abakinnyi, abayobozi n’abafana b'ikipe ya RSSB Tigers bahuriye mu byishimo bidasanzwe mu birori byo kwishimira igikombe cya Basketball Africa League (BAL) 2026, byabereye kuri Kigali Convention Centre nyuma y’uko iyi kipe yanditse amateka yo kuba iya mbere yo mu Rwanda itwaye iri rushanwa rikomeye ku rwego rwa Afurika.

Ibi birori byabaye mu ijoro  ryo kuru uyu wa gatandatu tariki ya 13 Kamena 2026  byari byateguwe mu rwego rwo gushimira abafana n’abafatanyabikorwa bagize uruhare mu rugendo rwagejeje RSSB Tigers ku ntsinzi y’amateka. Abafana baturutse hirya no hino mu gihugu bitabiriye uyu munsi w’ibyishimo, bamwe bambaye imyambaro y’ikipe, abandi bazanye amabendera n’ibyapa byashimaga abakinnyi n’abatoza

RSSB Tigers yegukanye igikombe cya BAL 2026 nyuma yo gutsinda Petro de Luanda yo muri Angola amanota 90 kuri 88 mu mukino wa nyuma wabereye muri BK Arena i Kigali. Iyo ntsinzi yabaye amateka kuko ari bwo bwa mbere ikipe yo mu Rwanda yegukanye iri rushanwa kuva ryatangira.

Mu birori byo kuri Kigali Convention Centre, abakinnyi berekanye igikombe batsindiye,Nyuma  yo kukizengurukan bimwe mu bice by’umujyi waKigali  bakimurikira abakunzi babo ku mugaragaro  aho batangiriye  urugendo uri Club Rafiki rukomereza Kimisagara- Nyabugogo -Muhima – City Center -SOPETRADE – Remera, rusorezwa mu mbuga ya Kigali Convention Centre aho ibihumbi by’abakunzi bayo n’abanyarwanda bari  bayitegereje

Byari ibyishimo bikomeye kubona abakinnyi bafatanye n’abafana kuririmba no kubyinira hamwe, bishimira urugendo rwabaranze muri uyu mwaka w’imikino.

Abayobozi ba RSSB Tigers bashimiye cyane abafana bakomeje kubaba hafi kuva shampiyona itangira kugeza ku mukino wa nyuma. Bavuze ko inkunga n’urukundo rw’abafana byabaye imwe mu nkingi zikomeye zafashije ikipe gukomeza guhatana kugeza yegukanye igikombe cya Afurika.

Muri uwo muhango kandi hanashimiwe abakinnyi bagaragaje ubwitange budasanzwe, barimo Craig Randall II wagize uruhare rukomeye mu gutuma ikipe yegukana igikombe ndetse akegukana n’igihembo cy’umukinnyi mwiza wa BAL 2026.) Abasesenguzi ba Basketball bavuga ko intsinzi ya RSSB Tigers ishobora gufungura urundi rugendo rushya muri siporo y’u Rwanda, kuko yerekanye Ibirori byo kuri Kigali Convention Centre byasojwe n'ibitaramo n'ubusabane hagati y'abakinnyi n'abafana, mu rwego rwo kwishimira icyo  gikombe aho abahanzi nka  Kenny Sol, Juno Kizigenza, Bull Dogg, Angell Mutoni, Ariel Wayz na Kivumbi King basusutsa imbaga yiganjemo urubyiruko by’umwihariko abakunzi ba Basketball n’ab’umuziki.

Iki gitaramo cyasojwe no guturitsa urufaya rw’ibishahi mu kirere ibizwi nka fireworks mu rwego rwo kwishimira byimazeyo ishema iyi kipe yahesheje u Rwanda n’abanyarwanda muri BAL 2026.

 



















 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments