Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Kanama 2023, Nibwo Umukozi Ushinzwe Iterambere n’Imibereho myiza y’abaturage mu Kagari ka Ntaruka mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe, yasanzwe mu muhanda yapfuye.
Amakuru aturuka muri aka karere, avuga ko umurambo w’uyu mugabo wagaragaye ahitwa Rushoka mu Kagari ka Cyambwe muri uyu Murenge wa Nasho. Inzego z’umutekano zihita zitangiza iperereza kugira ngo hamenyekane icyamwishe.
Amakuru avuga ko umurambo wa nyakwigendera wasanzwe ku muhanda n’abaturage, bigaragara ko ashobora kuba ari naho yapfiriye.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe Imibereho myiza,MUKANDAYISENGA Janviere yahamirije BTN aya makuru y’urupfu rwa nyakwigendera avuga ko byamenyekanye mu gitondo cyo ku wa gatutu ubwo abana bari bari gutashya inkwi mu ishyamba.
Yagize ati “Aya makuru yamenyekanye ubwo abana bari bari gutashya inkwi mu ishyamba bamubonaga yitabye Imana, Nuko rero bakimubona bajya guhuruza bavuga ko hari umuntu wapfuye ariko inzego z’umutekano zihageze zisanga yari SEDO wa Ntaruka.”
Kugeza ubu ikihishe inyuma yurupfu rwe ntabwo kiramenyekana.
MUKANDAYISENGA yavuze ko nk’ubuyobozi bageze aho basanze umurambo wa nyakwigendera bahumuriza abaturage bahatuye ari nako hakorwa iperereza ngo hamenyekane icyamwishe.
Uyu muyobozi yahumurije abo mu muryango wa nyakwigendera anasaba abaturage kujya batanga amakuru ku gihe cyose hari umuntu utaraye mu rugo n’uwatinze gutaha kugira ngo inzego z’umutekano zikurikirane hakiri kare.
Umurambo wahise ujyanywa ku bitaro by’akarere ka Kirehe kugirango ukorerwe isuzuma ngo hamenyekane icya cyateye uru rupfu.