Umunyamakuru wamamaye cyane mu biganiro bya siporo kuri Radiyo Radio Rwanda, Fidele Kajugiro Sebarinda, yitabye Imana azize uburwayi.
Urupfu rwe rwamenyekanye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki
ya 13 Kamena 2026, nyuma y’igihe yari amaze arwaye mu buryo bukomeye.
Amakuru
aturuka mu muryango we avuga ko Kajugiro yaguye kwa muganga nyuma yo kujyanwayo
ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu. Abamwegereye bavuga ko yari amaze igihe
arwana n’uburwayi, aho kuva mu mwaka ushize yajyaga aremba akajyanwa kwa
muganga akavurwa agataha.
Kajugiro
Sebarinda yari umwe mu banyamakuru ba siporo bubashywe cyane mu Rwanda,
by’umwihariko mu myaka yakoraga mu yahoze ari ORINFOR, aho yamenyekanye kubera
ubunyamwuga, gukunda siporo no gukorana neza n’abandi.
Abakoranye
na we bamwibuka nk’umuntu wakundaga akazi, ugira umutima mwiza ndetse ufite
impano yo kwakira no gufasha abakiri bato mu mwuga w’itangazamakuru.
Nyuma
yo kuva muri ORINFOR, yakomeje ibikorwa bye muri Rwanda
National Olympic and Sports Committee, akomeza gutanga umusanzu mu iterambere
rya siporo nyarwanda.
Fidele
Kajugiro Sebarinda asize umugore n’umwana umwe. Azibukirwa kandi ku ruhare
yagize mu kurera no gufasha abana benshi bo mu muryango we bari barasizwe ari
imfubyi na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Urupfu rwe rwateye agahinda abakunzi ba siporo, abanyamakuru
ndetse n’abamuzi bose, bamwibuka nk’umunyamwuga wicishaga bugufi kandi
waharaniye guteza imbere itangazamakuru rya siporo mu Rwanda.