• Imikino / FOOTBALL


Abaturage bo mu mujyi wa Goma bavuga ko ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yabahesheje ibyishimo bikomeye nyuma yo kubona itike y’Igikombe cy’Isi cya FIFA ku nshuro ya mbere mu myaka 52, mu gihe akarere gakomeje guhura n’icyorezo cya Ebola n’umutekano muke uterwa n’imitwe yitwaje intwaro.

Amashusho yafashwe ku wa 12 Kamena 2026, agaragaza ibyapa byigisha abaturage uburyo bwo kwirinda Ebola, imyambaro y’ikipe y’igihugu ya DRC igurishwa mu maduka atandukanye, ndetse n’imyitozo y’ikipe y’abato mu mujyi wa Goma.

Ben Muhima, umwe mu basesenguzi b’imikino, yavuze ko iki gikorwa ari impumuro y’icyizere ku baturage bo mu burasirazuba bwa Congo bari bamaze igihe mu bibazo by’intambara.

Yagize ati: “Ni igisubizo gikomeye ku baturage bo mu burasirazuba bwa Congo bari bahanganye n’intambara. Ubu bazajya bakurikirana Igikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique.”

Yakomeje avuga ko abantu bazibagirwa ibibazo by’intambara bagashyigikira ikipe y’igihugu.

Ati: “Muri Beni tuvuga ibijyanye n’ubwicanyi, ariko ubu abantu bose bazabyibagirwa, bose bazajya kuri Amerika gushyigikira ‘Leopards’.”

Umutoza wa MGL-Goma Football Academy, Charles Mbuyi, yavuze ko yizeye ko ikipe ya DRC ishobora guhangana na Portugal mu mukino wa mbere w’itsinda.

Undi mutoza, Ngulu Robert, yavuze ko ruhago yabaye isoko y’icyizere n’ihumure ku baturage.

Yagize ati: “Bituma twibagirwa intambara n’icyorezo cya Ebola. Imana ishimwe nyuma y’imyaka 52 twongeye kubona itike y’Igikombe cy’Isi. Twizere ko bitazaba ubwa mbere n’ubwa nyuma.”

Abanyamuryango b’umupira w’amaguru i Goma bavuga ko iki gikorwa ari ishema rikomeye ku gisekuru kitigeze kibona igihugu cyabo mu Gikombe cy’Isi, nubwo banagaragaza impungenge ku mbogamizi z’inzira zo kujya muri Amerika kubera amabwiriza ya visa.

Amani Gaston yagize ati: “Sinari navuka, ariko ndishimye cyane kuko bituzanira ibyishimo, cyane cyane twe turi mu gace gafatwa nk’akarere k’ingaruka zikomeye.”

Ikipe y'igihugu ya DRC iri mu itsinda K hamwe na Portugal, Uzbekistan na Colombia.


Uku niko ikipe y'igihugu ya DRC yaserutse yerekeje mu gikombe cy'Isi cya 2026 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments