Umunyamideli akaba n'icyamamare mu myidagaduro muri Uganda, Zari Hassan, yatangaje ko yatandukanye n'umugabo we Shakib Cham nyuma y'imyaka itanu bari bamaze babana, bavuga ko byatewe n'ibibazo byabananiye gukemura.
Mu butumwa yashyize kuri konti ye ya Instagram kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Kamena 2026, Zari Hassan yavuze ko nyuma yo kubitekerezaho no kubisesengura igihe kirekire, bombi babonye ko ari byiza ko buri wese akomeza inzira ye kubera ibyo yise "amakimbirane atarakomeje gukemuka".
Yagize ati: "Nyuma yo kubitekerezaho no kubisesengura cyane, twabonye ko ari byiza gutandukana kubera ibibazo byananiranye. N'ubwo bitari icyemezo cyoroshye, twumva ari cyo cyiza kuri twese."
Yakomeje avuga ko nta rwango cyangwa inzika biri hagati yabo, ahubwo ko hari igihe abantu babiri bashobora kwisanga intego zabo n'ubuzima bwabo bitakijyana.
Ati: "Nta burakari cyangwa inzika bihari. Hari igihe abantu babiri bakura bagana mu byerekezo bitandukanye."
Zari Hassan na Shakib Cham bari bamaze imyaka irenga itanu bakundana. Mbere yo gukora ubukwe, bari bamaze igihe kirenga umwaka bagaragaza urukundo rwabo mu ruhame, mbere yo gusezerana ku wa 3 Ukwakira 2023 i Pretoria muri Afurika y'Epfo.
Mu gihe cy'urushako rwabo, bakunze kuvugwaho kutumvikana ndetse n'ibibazo byo mu rugo byagiye bigaragara mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga. N'ubwo byakunze kuvugwa, bombi bahoraga bavuga ko bari gukora ibishoboka byose kugira ngo urugo rwabo rukomeze.
Itangazo ryabo ryo gutandukana ryatunguranye benshi mu bakurikiranaga ubuzima bwabo, cyane cyane ko bari barakomeje kugaragaza ko bashaka gukomeza kubana n'ubwo bahuraga n'ibigeragezo bitandukanye.
N'ubwo bahisemo gutandukana nk'abashakanye, Zari Hassan yavuze ko bazakomeza kubahana no kugumana umubano mwiza nk'inshuti.
Yagize ati: "Turubahana kandi tuzakomeza kuba inshuti zifitanye icyubahiro n'ubwumvikane. Twifurizanya ibyishimo, intsinzi n'ibyiza byose mu buzima."
Gutandukana kw'aba bombi kuje nyuma y'igihe kinini abakunzi babo bibaza niba urugo rwabo ruzashobora gukomeza guhangana n'ibibazo rwanyuzemo kuva basezerana.