Nyuma y’uko amasezerano y’ubufatanye hagati ya gahunda ya Visit Rwanda n’ikipe ya Arsenal FC yo mu Bwongereza arangiranye n’umwaka w’imikino wa 2025/2026, u Rwanda rwiteguye gutangiza ubufatanye bushya n’indi kipe ikomeye ikina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza, Aston Villa.
Amakuru ari guturuka mu nzego zitandukanye zizi iby’aya masezerano agaragaza ko mu minsi iri imbere Visit Rwanda na Aston Villa bazatangaza ku mugaragaro amasezerano y’ubufatanye agamije gukomeza kwamamaza u Rwanda nk’icyerekezo cy’ubukerarugendo, ishoramari n’amahirwe y’ubucuruzi ku rwego mpuzamahanga.
Biteganyijwe ko ubu bufatanye buzashingira cyane ku kwamamaza ikirango cya “Visit Rwanda” ku kuboko kw’imyambaro (sleeve sponsorship) y’abakinnyi ba Aston Villa, nk’uko byari bisanzwe bikorwa na Arsenal.
Gusa, amakuru ahari yerekana ko aya masezerano mashya ashobora no kwaguka akagera ku bindi bikorwa birimo ubukangurambaga bw’ubukerarugendo, ibikorwa by’ubufatanye mu guteza imbere urubyiruko ndetse n’iyamamazabikorwa ku masoko mpuzamahanga.
Aston Villa ni imwe mu makipe afite amateka akomeye cyane mu mupira w’amaguru w’u Bwongereza. Yashinzwe mu 1874 mu Mujyi wa Birmingham, ikaba iri mu makipe yashinze shampiyona y’u Bwongereza.
Mu mateka yayo, yegukanye ibikombe byinshi birimo igikombe cya shampiyona y’u Bwongereza inshuro zirindwi, FA Cup inshuro zirindwi ndetse inatwara igikombe cya European Cup mu 1982, cyaje guhinduka UEFA Champions League.
Mu mwaka ushize w’imikino, Aston Villa yakomeje kwitwara neza haba muri Premier League no mu marushanwa y’i Burayi, ibintu byatumye irushaho gukurura abafana benshi ku isi no kongera agaciro kayo mu rwego rw’ubucuruzi n’iyamamazabikorwa.
Naramuka ashyizweho umukono, aya masezerano azatuma Aston Villa iba ikipe nshya ikomeye Visit Rwanda ikorana na yo mu rwego rwo gukomeza kwamamaza isura y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane binyuze muri Premier League ikurikirwa n’amamiliyoni y’abafana hirya no hino ku Isi.
Visit Rwanda igiye gusinyana amasezerano mashya na Aston Villa nyuma yo gusoza ubufatanye na Arsenal