• Amakuru / MU-RWANDA


Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2026/2027 izagera kuri miliyari 7.796,3 Frw, bivuze ko yiyongereyeho 12% ugereranyije n’iy’umwaka ushize wa 2025/2026 yari miliyari 6.952,1 Frw nyuma y’ivugururwa ryari ryakozwe.

Mu mishinga y’ingengo y’imari mishya izatangira gushyirwa mu bikorwa muri Nyakanga 2026, amafaranga menshi azaturuka imbere mu gihugu aho ateganyijwe kugera kuri miliyari 5.273,8 Frw. Muri ayo, miliyari 4.429,1 Frw azava mu misoro, mu gihe andi miliyari 582,4 Frw azaturuka mu bikorwa bitari iby’imisoro.

Inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri miliyari 548,3 Frw, naho inguzanyo z’amahanga zikazagera kuri miliyari 1.974,1 Frw.

Muri iyi ngengo y’imari, miliyari 4.788,5 Frw zizakoreshwa mu bikorwa bya Leta bya buri munsi birimo imishahara n’imikorere y’inzego zitandukanye, mu gihe miliyari 3.010,8 Frw zizashorwa mu mishinga y’iterambere n’ishoramari rya Leta.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko iyi ngengo y’imari yateguwe hitawe ku bibazo bikomeje guterwa n’intambara iri mu Burasirazuba bwo Hagati ndetse n’ingaruka zayo ku bukungu bw’Isi.

Yagaragaje ko Leta izakomeza gushyira imbaraga mu rwego rw’ubuhinzi, cyane cyane mu gufasha abahinzi kubona ifumbire ku giciro cyoroheye, kongera ibikorwa byo kuhira imyaka no gukomeza gushyigikira ibikorwa bya RwandAir.

Minisitiri Murangwa yavuze ko Leta yongereye amafaranga ajya mu kunganira abahinzi kugira ngo izamuka ry’ibiciro by’ifumbire ku rwego mpuzamahanga ritazagira ingaruka ku musaruro w’ubuhinzi no ku mutekano w’ibiribwa mu gihugu.

Yasobanuye ko amafaranga yashyizwe mu kunganira abahinzi ku bijyanye n’ifumbire yavuye kuri miliyari 39 Frw mu mwaka ushize akagera hafi kuri miliyari 64 Frw muri uyu mushinga w’ingengo y’imari.

Ati: “Leta yongereye amafaranga ashyirwa mu rwego rw’ubuhinzi kugira ngo abaturage bakomeze kubona ifumbire ihagije, cyane cyane muri iki gihe ibiciro ku rwego mpuzamahanga bikomeje kuzamuka kubera ibibazo by’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati.”

Abasesenguzi mu bukungu bavuga ko izi ngamba zigaragaza ubushake bwa Leta bwo kurinda ubukungu bw’igihugu no gukomeza gushyigikira gahunda zo kwihaza mu biribwa n’iterambere rirambye.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments