Kuri uyu wa Kane, tariki ya 11 Kamena 2026, Perezida w’Umutwe w’Abadepite yakiriye inyandiko y’ubwegure ku mwanya w’Ubudepite ya Bwana Icyitegetse Venuste ku mpamvu ze bwite.
Depite Icyitegetse yari yatowe nk’umudepite uhagarariye urubyiruko, akaba yari mu badepite bagize Komisiyo y’Imari n’Umutungo wa Leta.
Mu Kuboza 2022, Depite Kamanzi Ernest, na we wari uhagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko, yatanze ibaruwa y’ubwegure bwe ku mwanya yari afite nk’intumwa ya rubanda.
Icyo gihe, Visi Perezida w’Inteko Ishinga amategeko, umutwe w’abadepite, Sheikh Musa Fazil Harerimana, yavuze ko uyu mudepite yabashyikirije ubwegure bwe, avuga ko ari "ku mpamvu ze bwite."
Icyakora, hari amakuru ko yeguye nyuma yo gufatwa atwaye imodoka, abapolisi bamupima bagasanga yanyoye inzoga, ndetse ko amaze iminsi afungiwe mu Karere ka Huye.
Kamanzi yabaye Umudepite wa Gatatu wari weguye ku nshingano ze mu gihe kitageze ku mezi abiri, ku mpamvu byavuzwe ko zifitanye isano n’inzoga.
Depite Harerimana yavuze ko abayobozi bakwiye kumva ko ari intumwa za rubanda, ko hari abantu benshi babareberaho baba abaturage babatoye ndetse n’imiryango yabo.
Ati "Ubundi abadepite ni abaturage b’intore, batoranyijwe n’abandi. Bakwiye kuba bandebereho. Natwe dufite urwego rukurikirana imyitwarire yacu, ariko nyine abantu bakaba abantu. Abayobozi bakwiye kumva ko bagomba kuba bandebereho, kandi bakabareraho mu byiza, ntabwo ari mu bibi."
Mu mpera za 2022, Perezida Paul Kagame, yakomoje ku mudepite wanyoye inzoga ariko abapolisi bakamureka kubera ko afite ubudahangarwa, ibintu yavuze ko bitumvikana.
Yagize ati "Bamupimye igipimo cyari kigiye guturika kubera inzoga yanyoye hanyuma baza no gusanga mu makuru bafite, bamufashe nk’inshuro eshanu, ubwo bwari ubwa gatandatu, babona imodoka igenda mu nzira ikubita hirya no hino, amahirwe agira ngira ngo nta muntu arica ariko ni yo maherezo, aziyica cyangwa yice undi muntu."
Icyo gihe hari ku wa 12 Ugushyingo 2022, ubwo yasozaga Ihuriro rya 15 ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri.
Perezida Kagame yavuze ko uko yumva ibintu, nubwo umuntu yaba afite ubudahangarwa bitavuze ko ashobora gukora ikosa nk’iryo inshuro nyinshi nta byemezo bimufatirwa.
Icyo gihe Depite Mbonimana Gamariel yahise yegura ndetse yemera ko ari we wavugwaga. Nyuma ye heguye Depite Habiyaremye Jean Pierre Célestin, nyuma y’amashusho yamugaragaje yafashwe n’abapolisi, atwaye imodoka yanyoye inzoga.
Depite Icyitegetse uhagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yeguye
Like This Post? Related Posts