Nyuma yo
kumara ibyumweru bitatu mu buhnde aho yari yagiye kwivuriza no kubagwa,
yatangaje ko yamaze kugaruka mu rugo amahoro kandi afite umutima wuzuye
gushimira Imana ku bwo kumufasha kunyura muri uru rugendo rwari rukomeye.
Mu butumwa
yasangije inshuti n’abamukurikira, yavuze ko urugendo rwe rwatangiriye ku
kubagwa, ariko rukaza kumwibutsa imbaraga z’ukwizera Imana, urukundo rw’abo
akunda ndetse n’ubushobozi bwo gukomeza guhangana n’ibigeragezo.
Yagize
ati:"Icyari cyatangiye nk’urugendo rwo kubagwa cyabaye urwambwiye byinshi
ku mbaraga z’ukwizera, urukundo no kudacika intege. Ndashimira Imana yankoreye
igikorwa gikomeye cyo kunyobora mu kubagwa neza no kungaruka amahoro mu
rugo."
Yakomeje
ashimira abantu bose bakomeje kumuba hafi muri ibi bihe bikomeye, yaba
abamuhamagaye, abamwoherereje ubutumwa, abamwibutse mu masengesho ndetse
n’abakomeje kumwitaho buri munsi.
Yagize
ati:"Ku bantu bose banyitayeho buri munsi, bansabira, bampamagara,
banyandikira ubutumwa kandi bakankomeza mu bitekerezo byabo, murakoze cyane.
Inkunga yanyu yarandenze
Yanashimiye
by’umwihariko abantu bamuherekeje muri uru rugendo rwo kwivuza, avuga ko
urukundo n’ubwitange bamugaragarije byamubereye inkunga ikomeye.
Mu butumwa
bwe kandi, yagarutse cyane ku mwana we amwita “Little Bird”, amushimira kuba
yaramuhaye impamvu yo gukomeza kurwana no kudacika intege.
Yagize
ati:"Mwana wanjye Little Bird, umugisha ukomeye nagize mu buzima, warakoze
kumpa impamvu yo gukomeza guhangana. Igihe cyose navaga mu bitaro nkakubona,
numvaga nongerewe imbaraga. Wanyibukije iby’ingenzi mu buzima kandi umpesha
imbaraga zo gukomeza urugendo rwo gukira."
Nubwo yavuze
ko urugendo rwo gukira rugikomeje, yagaragaje ko umutima we wuzuye ishimwe
n’ibyishimo ku bw’ubuzima, ubuzima bwiza, umuryango, inshuti ndetse
n’amasengesho yose yatuwe ku bwe.
Yasoje
ubutumwa bwe avuga ko ashimira buri wese wagize uruhare mu kumuba hafi muri iki
gihe, ashimangira ko urukundo n’ubufasha yahawe bizahora bimuri ku mutima.
Uretse ubu butumwa bw’ishimwe Kugeza ubu, Sheebah Karungi ntabwo aratangaza ku mugaragaro indwara yari afite cyangwa ubwoko bw'ububagwa yakorewe mu Buhinde.