Kuri iki
gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 11 Kamena 2026 Minisitiri w’Imari
n’igenamigambi Yussuf Murangwa arageza ku mitwe yombi y’Inteko ishinga amategeko
uko ingengo Y’Imari y’u Rwanda yagenwe.
Nk’uko
yabivuzeho ubwo yagezaga kuri uru rwwgo imbanzirizamushinga y’iyo ngengo
y’imari, Murangwa yavuze ko hari ibyiciro byagenewe menshi hashingiwe ku kamaro
karambye bizagirira igihugu.
Ni ibiki
bikunze kugarukwaho mu gutangaza ingengo y’imari mu Rwanda
Mu Rwanda,
iyo hatangazwa ingengo y’imari ya Leta, hari ingingo zimwe zikunze kugarukwaho
buri mwaka kubera uruhare rwazo mu iterambere ry’igihugu no mu mibereho
y’abaturage.
Muri zo
harimo:
Ingano
y’ingengo y’imari n’aho amafaranga azava
Hagaragazwa
amafaranga yose ateganyijwe gukoreshwa.
Hasobanurwa
amafaranga azaturuka mu misoro, inkunga z’amahanga, inguzanyo n’andi masoko
yinjiza igihugu.
Ubuhinzi
n’ubworozi
Kongera
umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.
Guteza imbere
kuhira imyaka, imbuto z’indobanure n’ifumbire biri mu bikunze kwitabwaho na
Minisitiri w’Imari n’igenamigambi.
Ibikorwa
remezo
Imihanda,
amashanyarazi, amazi meza, isuku n’imiturire. Ku Rwanda umwe mu mishinga minini
ikeneye amafaranga ngo irangire ni ikibuga cy’indege gishya cya Kigali kiri
kubakwa mu Bugesera.
Uburezi
n’ubuzima
Kubaka no
kuvugurura amashuri n’ibigo nderabuzima.
Kongera
ireme ry’uburezi n’ubuvuzi no korohereza abaturage kubibona biri mu bishyirwamo
imbaraga mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza yabo.
Guhanga
imirimo n’ishoramari.
Ibi bikorwa
binyuze no mu guteza imbere abikorera, kongera ibyoherezwa mu mahanga no guteza
imbere inganda.
Ikoranabuhanga
no guhanga udushya
Kwagura
ikoreshwa ry’ikoranabuhanga muri serivisi za Leta n’ubucuruzi.
Gushyigikira
ibikorwa by’urubyiruko n’abahanga mu guhanga udushya.
Kurwanya
ubukene no guteza imbere imibereho myiza
Inkunga
zigenewe imiryango itishoboye.
Imirire
myiza, uburinganire n’iterambere ry’umuryango.
Imicungire
y’imari ya Leta n’umwenda w’igihugu
Uko Leta
izagabanya icyuho hagati y’amafaranga yinjira n’asohoka.
Uko umwenda
w’igihugu uzakomeza kugenzurwa kugira ngo ugume ku rwego rushoboka.
Muri make,
ingengo y’imari y’u Rwanda ikunze kwibanda ku iterambere ry’ubukungu, ibikorwa
remezo, ubuhinzi, uburezi, ubuzima, guhanga imirimo no gukomeza imiyoborere
myiza, byose bigamije kugera ku ntego za NST2 n’icyerekezo cya 2050.
Mbere y’uko
MINECOFIN itunganya iyo ngengo y’imari, inzego zabanje gutanga ibitekezo by’aho
zibona hakongerwa amafaranga.
Ahantu
habiri iyo Minisiteri itajya itangaza amafaranga yahagenewe ni mu rwego
rw’umutekano no mu bubanyi n’amahanga.
Ikindi ni
uko nk’uko biteganywa n’imikorere ya EAC, ba Minisitiri b’imari n’igenamigambi
bo mu bihugu bigize uyu muryango bose batangaza uko ingengo y’imari y’ibihugu
byabo iteye.
Like This Post? Related Posts