• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Leta ya Iran yatangaje ko yafunze burundu Umuyoboro wa Hormuz, nyuma y'ibitero bishya byagabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane.

Nk'uko ibitangazamakuru byo muri Iran byabitangaje, humvikanye ibiturika bikomeye ku kirwa cya Qeshm, no mu mijyi ya Minab, Sirik ndetse no ku cyambu cya Bandar Abbas giherereye mu majyepfo y'igihugu, nyuma y'ibyo bitero bya Amerika.

Mu gusubiza ibyo bitero, Tehran yatangaje ko igiye kugaba ibitero ku birindiro bya gisirikare bya Amerika biri muri Koweït na Bahreïn, inavuga ko amato yose azagerageza kunyura mu Muyoboro wa Hormuz azafatwa nk'ibitero ku mutekano wayo.

Icyicaro gikuru cy'ingabo za Iran kizwi nka Khatam al-Anbiya cyatangaje ko:

"Mu gusubiza ibikorwa by'urwango bya Amerika ndetse n'ibitero byagabwe ku bice bimwe byo mu Ntara ya Hormozgan, Umuyoboro wa Hormuz ubu urafunzwe ku bwato bwose, harimo amato atwara peteroli n'ibicuruzwa. Ubwato bwose buzagerageza kuwunyuramo buzagabwaho ibitero."

Iran kandi yahakanye yivuye inyuma ibyo Amerika ivuga ko inzira zo kunyura muri uwo muyoboro zigifunguye.

Hagati aho, ingabo zirwanira mu mazi za Iran zatangaje ko zamaze kurasa amato abiri yavugwaga ko yageragezaga kunyura muri uwo muyoboro mu buryo bunyuranyije n'amabwiriza yashyizweho, nubwo hatatangajwe andi makuru arambuye kuri ayo mato.

Ku ruhande rwa Amerika, ubuyobozi bwahakanye ko Umuyoboro wa Hormuz wafunzwe burundu, nubwo bwemeza ko bukomeje gushyira igitutu kuri Iran binyuze mu gufatira ingamba ibyambu byayo.

Uku gukomeza gukaza umurego kw'intambara n'amakimbirane mu Karere k'Ikigobe cya Persian gukomeje kugira ingaruka ku bukungu bw'isi, cyane cyane ku isoko rya peteroli. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, igiciro cya peteroli ya Brent yo mu Nyanja y'Amajyaruguru cyazamutseho 1.7%, kigera kuri 94.68$ ku kagunguru, mu gihe icya WTI yo muri Amerika cyazamutseho 2%, kigera kuri 91.84$ ku kagunguru.

Abakurikirana ibyo  muri  kariya gace  bavuga ko niba amakimbirane hagati ya Iran na Amerika akomeje gukaza umurego, ibiciro bya peteroli bishobora gukomeza kuzamuka, bikagira ingaruka ku bukungu bw'ibihugu byinshi ku isi.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments