• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko akunda “izamuka ry’ibiciro”, mu gihe imibare mishya igaragaza ko inflation muri Amerika yazamutse ku muvuduko ukomeye kurusha iyagaragaye mu myaka itatu ishize.

Imibare yashyizwe ahagaragara n’Ibiro bishinzwe Ibarurishamibare ku Murimo muri Amerika (BLS) yerekana ko muri Gicurasi 2026 ibiciro by’ibicuruzwa na serivisi byazamutse ku kigero cya 4.2% ugereranyije n’igihe nk’icyo mu mwaka ushize. Ibi bivuze ko inflation yiyongereye ivuye kuri 3.8% yari iriho muri Mata.

Abasesenguzi bavuga ko iri zamuka ryatewe ahanini n’izamuka ry’ibiciro by’ingufu, cyane cyane ibikomoka kuri peteroli n’amashanyarazi, nyuma y’umwuka mubi n’imirwano byakurikiye amakimbirane hagati ya Amerika, Israel na Iran.

Ubwo yari mu biro bye bya White House, Trump yavuze ko yishimiye imibare y’ubukungu iherutse gutangazwa, nubwo izamuka ry’ibiciro risanzwe rifatwa nk’ikibazo ku baturage.

Yagize ati:“Ndarikunda. Imibare yari imeze neza cyane. Murabizi icyo nkunda rwose? Nkunda izamuka ry’ibiciro.”

Aya magambo yahise akurura impaka zikomeye mu banyapolitiki n’impuguke mu by’ubukungu, kuko inflation ikunze kugabanya ubushobozi bw’abaturage bwo guhaha no gutuma ubuzima burushaho guhenda.

Trump ariko yagaragaje icyizere ko iki kibazo kitazamara igihe kirekire, avuga ko ibiciro by’ingufu bizagabanuka cyane intambara n’amakimbirane biri mu Burasirazuba bwo Hagati nibirangira.

Yagize ati:“Iyo iyi ntambara izaba irangiye, muzabona ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bigabanuka cyane, bigasubira hafi aho byari biri mbere.”

Perezida Trump yanavuze ko ingabo za Amerika zakoze ibikorwa bya gisirikare byibasiye ibikorwa bifitanye isano n’ubucuruzi bwa peteroli bwa Iran, avuga ko byafashije kugabanya umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku isoko ry’ingufu.

Nubwo Trump agaragaza icyizere, isoko mpuzamahanga rya peteroli riracyerekana ko ibiciro biri hejuru kurusha uko byari bimeze mbere y’uko amakimbirane hagati ya Iran na Amerika ndetse na Israel afata indi ntera.

Igiciro cya Brent Crude, gifatwa nk’igipimo ngenderwaho ku rwego mpuzamahanga, kiracyari ku rwego rwo hejuru, ibintu bikomeje gutera impungenge ku bukungu bw’ibihugu byinshi no ku mibereho y’abaturage.

Abasesenguzi bemeza ko niba amakimbirane yo mu Burasirazuba bwo Hagati akomeje, bishobora gukomeza gushyira igitutu ku biciro by’ingufu no ku rwego rw’izamuka ry’ibiciro ku isi yose. 

Mu gihe cyose ariko umutekano wagaruka muri ako karere, birashoboka ko ibiciro bya peteroli byagabanuka, bikanafasha kugabanya inflation iri guhangayikishije ubukungu bwa Amerika n’ubw’isi muri rusange.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments