Umuhanzikazi nyarwanda Bwiza Emerance
yatangaje ko igihugu cya Zambia kiri mu bihugu azasuramo mu rugendo
mpuzamahanga yise “Bwiza Home World Tour 2026”, rugamije kumenyekanisha album
ye nshya yitwa Home.
Abinyujije
ku mbuga nkoranyambaga ze Bwiza n’umujyanama
we muri KIKAC Music Uhujimfura
Jean Claude batangaje ko urugendo rwo kumenyekanisha alubumu ye ruzamugeza
mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, u Burayi n'ahandi ku Isi, aho azahura
n'abakunzi b'umuziki we ndetse akanamurika indirimbo zigize album Home.
Zambia ni
kimwe mu bihugu byo muri Afurika bifite isoko rikura ry'umuziki, kandi
kwitabira igitaramo cya Bwiza muri icyo gihugu bizaba ari indi ntambwe ikomeye
mu rugendo rwe rwo kumenyekanisha umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.
Bwiza amaze imyaka itanu ari mu muziki kandi yagiye agaragara mu bitaramo
bikomeye haba mu Rwanda no hanze yarwo.
Uyu
muhanzikazi wamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo Soja, Exchange, Ahazaza na Wibeshya,
yakomeje kwagura ibikorwa bye mpuzamahanga nyuma yo kumurika album 25 Shades mu
Bubiligi ndetse no gutangaza album nshya Home izamurikirwa mu bice bitandukanye
by'Isi.
Amakuru
arambuye batangaje ni uko icyo gitaramo cyo muri Zambia kizaba tariki ya 11 Nyakanga 2026 i Lusaka
Iyi gahunda
ije ikurikira ibindi bitaramo bikomeye Bwiza yitabiriye birimo na Move Afrika
yabereye i Kigali, ni bindi byinshi
yagizye yitabira mu bihe bitandukanye
ndetse nibyo azitabira cya Summer Tour 2026 azahuriramo na Bruce Melodi ,The Ben na Kitoko Bibarwa bikzazenguruka mu turere dutandukanye tw’igihugu guhera kuri uyu wa Gatandatu
tariki ya 13 Kamena 2026 aho bazataramira mu Karere
ka Musanze bakazakurikizaho 20 Kamena 2026 I Nyagatare
,27 Kamena 2026 I Bugesera na 04 Nyakanga 2026 I Rubavu