• Imyidagaduro / ABAHANZI

Anthony Guidera, umukinnyi wa filime w’Umunyamerika wamamaye muri filime nka The Godfather Part III, Species, The Rock na Armageddon, yapfuye afite imyaka 65. Amakuru y’urupfu rwe yatangajwe ku wa 9 Kamena 2026

Nk'uko byatangajwe n’umugore we, Valarie Guidera, Anthony Guidera yaguye iwe mu rugo rwo muri California ku wa 11 Gicurasi 2026 nyuma y'uko umutima we uhagaze bitunguranye akajyanwa  kwa muganga  kwitabwaho

Akigezwa  kwa  muganga yashyizwe ku byuma bimufasha guhumeka mu bitaro mu gihe cy’ibyumweru bitatu, ariko nyuma yaho akurwa ku byuma hakurikijwe icyifuzo yari yaragaragaje mbere, aza kwitaba Imana ku wa 6 Kamena 2026. Abaganga ntibaramenya impamvu nyakuri yatumye umutima we uhagarara.

Guidera yatangiye gukina filime mu 1990 muri The Godfather Part III, aho yakinnye ari umurinzi (bodyguard). Yaje gukurikizaho izindi filime nyinshi zamugize umwe mu bakinnyi bazwi muri Hollywood mu myaka ya 1990. Muri Species, yegukanye igihembo cya MTV Movie Award cya "Best Kiss" afatanyije na Natasha Henstridge.

Uretse filime, yanagaragaye muri televiziyo zirimo Baywatch, ER, Angel n’izindi

Umugore we yasohoye ubutumwa bw’akababaro avuga ko umuryango wabo washenguwe n’urupfu rwe, asaba abakunzi be n’inshuti kumusabira no gukomeza gushyigikira umuryango muri ibi bihe bikomeye.

Urupfu rwa Anthony Guidera rwakiriwe n’agahinda n’abakunzi ba sinema, cyane cyane abamwibukira mu ruhare rwe muri The Godfather Part III n’izindi filime zakunzwe cyane mu myaka ya 1990.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments