Umunyamuziki akaba n’umushoramari ukomeye mu muziki wa Nigeria, Michael Collins Ajereh, uzwi cyane nka Don Jazzy, yavuze uko kuba yarateretaga akangwa n’abakobwa mu gihe yigaga mu mashuri yisumbuye byamugizeho ingaruka zikomeye mu mitekerereze, ndetse nyuma yo kugera ku ntsinzi mu muziki akajya kubashaka kugira ngo yikuremo icyo gikomere cyo mu mutwe.
Mu kiganiro
yagiranye na podcast yitwa Keeping It Real With Jima, Don Jazzy yavuze ko mu
gihe yari mu mashuri yisumbuye atari afite ubwiza bwatumaga abakobwa bamukunda,
bityo akagenda yangwa inshuro nyinshi igihe yabaga yagerageje kubasaba
gukundana.
Yagize ati:“Mu
gihe nigaga mu mashuri yisumbuye ntabwo ntabwo nari umusore mwiza . Ndashimira Imana kubera umuziki kuko
icyo gihe abakobwa bahoraga banyanga iyo nabasabaga urukundo.”
Don Jazzy
yavuze ko ibyo byamugizeho ingaruka zikomeye mu mitekerereze ndetse bikomeza
kumukurikirana no mu buzima bwe bw’ubukure.
Nyuma yo
kugera ku ntsinzi ikomeye mu ruganda rw’umuziki no kuba umwe mu bayobozi
bakomeye ba Mavin Records, yavuze ko yagarutse gushaka abo bakobwa bari bamwa
mu gihe cy’ishuri.
Yagize ati:“Nyuma
yo kuba umuntu uzwi no kwamamara mu buzima, nasubiye gushaka abakobwa bose
banyanze nkiri ku ishuri. Ariko hafi ya bose nasanze barashatse.”
Uyu mugabo
yavuze ko guhura n’abo bahoze bigana no kubona uburyo ubuzima bwe bwari
bwarahindutse byamufashije gukira ibikomere yari yaratewe no kwangwa kenshi
akiri muto.
Yasobanuye
ko kubona yarashoboye kugera ku nzozi ze no kubaka izina rikomeye mu muziki
byatumye agarura icyizere yari yaratakaje kubera ibyo yanyuzemo mu busore bwe.
Don Jazzy ni
umwe mu bantu bafite uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuziki wa Nigeria no
muri Afurika muri rusange.
Yafashije kuzamura abahanzi benshi bakomeye
barimo Rema, Ayra Starr, Korede Bello na Johnny Drille.
Amagambo ye
yakiriwe mu buryo butandukanye ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavuze ko
yagaragaje ukuri ku ngaruka zo kwangwa mu rukundo ku rubyiruko, mu gihe abandi
bagaragaje ko gutsinda mu buzima no kwigirira icyizere ari byo byamufashije
kurenga ibyo bibazo byamubabazaga kuva akiri muto.
Like This Post? Related Posts