• Ubukungu / IBIKORWA-REMEZO

Yanditswe na Dushimimana Elias 

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Kanama 2023, Mu karere ka Nyarugenge habereye igikorwa cyo gukusanyiriza hamwe abakora ubucuruzi butemewe.

Iki gikorwa cyo gufata abakora ubucuruzi butemewe( Ubuzunguzayi) cyabereye mu mirenge itanu  irimo Muhima, Kanyinya, Gitega, Kigali na Nyarugenge.

Aba bazunguzayi uko ari bose baturutse mu mirenge yavuzwe haruguru, bahurijwe hamwe ku biro byumurenge wa Muhima kugirango baganirizwe banagaragaze impamvu bakora ibitemewe namategeko bakora nkana maze bamwe muri bo basubiza ko akenshi biterwa no kutagira amikoro babyazamo igishoro kibafawa gukorera mu masoko.

Amakuru BTN ikesha bamwe mu baturage bari aho aba bazunguzayi bari bari, avuga ko hari abafashwe nabanza kunangira imitima ibifatwa nko gusuzugura ni kunaniza inzego zubuyobozi burimo izumutekano.

Bakomeza bavuga ko hari abasabwe gutanga amande nyuma yo gufatirwa mu ikosa bakanga bikabaviramo kurizwa imodoka ya polisi ikabakomezanya i Gikondo mu gihe abemeye gutanga amande bo bahise barekurwa.

Umwe mu bagabo bari aho utifuje ko imyirondoro ye ijya ahagaragara kubwo umutekano we, yatangarije BTN ko nyuma yo kumva ko umugore we yafashwe kandi agiye kujyanwa i Gikondo gifungirwayo yahise yigira inama yo kuza gufata umwana yari afite akamusubiza mu rugo.

Yagize ati Umunyu yampamagaye kuri telefoni arambwira ngo umugore wawe bamufatiye mu muhanda acuruza none bagiye kumufungana numwana. Nanjye rero nahise nzagufata uyu mwana ngo musubize murugo.

Gusa ku rundi ruhande nubwo leta imaze iminsi yibutse ikanagira inama aba bazunguzayi kwisubiraho bagakorera mu nzira nziza, hari abibaza uko abo basize mu miryango yabo bari bubeho cyane ko harimo Nabana bato rimwe na rimwe usanga babana na babyina bababyara gusa.

Bamwe mu bacuruzi bari aho aba bazunguzayi bari bakoranyirijwe, bavuze ko kubafata bifite ishingiro kuko wasangaga barabuze abakiriya bitewe nuko mbere yuko babagana babanza guhura nabacururiza ku mihanda ugasanga hari abaguye mu bihombo.

Ubwo aba bazunguzayi  burizwaga imodoka ya polisi ngo bajyanywe ahantu BTN idafitiye amakuru neza, humvikanaga urusaku rwabana bato bariraga nyuma yuko ababyeyi babo bari babasigiye abandi.

Umunyamakuru wa BTN yagerageje kuvugisha inzego zubuyobozi zari inyuma yiki gikorwa ngo amenye umubare wabafashwe ndetse nicyo iki gikorwa cyari kigamije nikigiye gukurikiraho ntibyamukundira.

Igihe icyo aricyo cyose  ubuyobozi buri bugire icyo butangazwa kuri iki gikorwa murabimenyeshwa mu gihe kitarambiranye.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments