• Amakuru / MU-RWANDA

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane Tariki ya 5 Kamena 2026, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane wa Repubulika y’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yifatanyije na Eric W. Kneedler, Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 250 ishize United States ibonye ubwigenge.

Ni ibirori byitabiriwe n’abayobozi batandukanye, abadipolomate, abafatanyabikorwa b’ibihugu byombi ndetse n’inshuti z’u Rwanda na Amerika, hagamijwe kwizihiza amateka y’ubwigenge bwa Amerika no gukomeza gushimangira umubano umaze imyaka myinshi hagati y’ibihugu byombi.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uwo muhango, Minisitiri Olivier Nduhungirehe yashimye ubufatanye bumaze igihe kirekire hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agaragaza ko umubano w’ibihugu byombi ugikomeje gutanga umusaruro mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, uburezi, ubuzima, umutekano n’iterambere ry’abaturage.

Yavuze ko Amerika ari umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye b’u Rwanda mu rugendo rw’iterambere, anashimangira ko ubufatanye hagati y’impande zombi bwagize uruhare mu guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda no guteza imbere amahirwe y’urubyiruko.

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje kandi ko u Rwanda ruha agaciro umubano warwo na Amerika, ashimangira ubushake bwo gukomeza kuwagura no kuwushimangira mu nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.

Ku ruhande rwa Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, yashimye umubano mwiza uri hagati ya Kigali na Washington, anashimangira ko igihugu cye kizakomeza gukorana n’u Rwanda mu guteza imbere amahoro, iterambere n’ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ubwigenge bwazo ku wa 4 Nyakanga 1776, bityo kwizihiza imyaka 250 y’ayo mateka bikaba ari umwanya wo kuzirikana urugendo rurerure rw’icyo gihugu ndetse n’umusanzu wacyo mu bikorwa mpuzamahanga.

Ibihugu by’u Rwanda na Amerika bisanzwe bifitanye umubano wa dipolomasi umaze imyaka myinshi, aho bikorana mu mishinga itandukanye igamije iterambere ry’abaturage, gushimangira ubukungu no guteza imbere amahirwe y’ishoramari. Ibirori nk’ibi bikomeza kuba umwanya wo kongera kwemeza ubushake bw’impande zombi bwo gukomeza guteza imbere umubano ushingiye ku bwubahane no ku nyungu rusange.





Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments