Isi
y’umuziki iri mu gahinda nyuma y’inkuru y’urupfu rwa Peabo Bryson, umwe mu
bahanzi bakomeye ba R&B muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wamamaye cyane
kubera indirimbo zakunzwe ku rwego mpuzamahanga zirimo Beauty and the Beast na A
Whole New World. Bryson yitabye Imana ku wa 2 Kamena 2026 afite imyaka 75 nyuma
y’iminsi mike agize ikibazo cy’uburwayi bw’ubwonko (stroke), nk'uko byatangajwe
n’umuryango we.
Mu bantu
bagaragaje agahinda gakomeye nyuma y’urupfu rwe harimo Celine Dion, baherukaga
gukorana indirimbo Beauty and the Beast mu ntangiriro z’umwaka wa 1990. Iyo
ndirimbo yabaye imwe mu zakunzwe cyane mu mateka ya Disney ndetse iza no
kubahesha igihembo cya Grammy.
Mu butumwa
yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Celine Dion yavuze ko yababajwe cyane no
kubura inshuti n’umufatanyabikorwa we mu muziki.
Yibutse
uburyo Bryson yamufashije igihe yari agitangira gukorera umuziki mu Cyongereza
ndetse akamwakira neza mu gihe bafatanyaga gukora indirimbo yabahinduriye
ubuzima.
Yagize ati“Mbabajwe
cyane no kumva ko twabuze Peabo Bryson uyu munsi. Yari afite ijwi ridasanzwe
n’umutima mwiza. Yatumye numva ntekanye igihe twakoraga Beauty and the Beast,
nkiri kwiga kuririmba mu Cyongereza. Azahora ari ikimenyetso cy’ibyishimo
umuziki wazanye mu buzima bwanjye.”
Peabo Bryson
yavukiye muri leta ya South Carolina muri Amerika ku izina rya Robert Peapo
Bryson. Yatangiye umuziki mu myaka ya za 1970 mbere yo kuba umwe mu bahanzi
b’ingenzi ba R&B n’indirimbo z’urukundo muri Amerika.
Mu rugendo rw’umuziki rwamaze imyaka isaga 40,
yasohoye album zirenga 20, harimo eshanu zageze ku rwego rwa Gold, ndetse
anatwara ibihembo bibiri bya Grammy.
Yamamaye
cyane kubera indirimbo yaririmbanye n’abandi bahanzi bakomeye. Muri zo harimo Beauty
and the Beast yaririmbanye na Celine Dion ndetse na A Whole New World
yaririmbanye na Regina Belle, yakoreshejwe muri filimi ya Disney Aladdin.
Izi ndirimbo
zombi zabaye amateka muri sinema no mu muziki mpuzamahanga.
Bryson
yanamenyekanye mu ndirimbo nka If Ever You're in My Arms Again, Can You Stop
the Rain, Tonight, I Celebrate My Love n’izindi nyinshi zakunzwe n’abakunzi
b’umuziki ku isi yose.
Mu itangazo
ryashyizwe ahagaragara n’umuryango wa Bryson, bavuze ko nubwo bababajwe
n’urupfu rwe, bishimira urukundo n’inkunga byakomeje kubagaragarizwa n’abafana,
inshuti n’abafatanyabikorwa b’umuziki bo hirya no hino ku isi.
Umuryango we
wavuze ko umurage we n’umuziki yasize bizakomeza kubaho no gukomeza gukora ku
mitima y’ibisekuru byinshi bizaza.
Urupfu rwa
Peabo Bryson rwakomeje kubabaza abakunzi b’umuziki ku isi yose, benshi
bamwibuka nk’umwe mu bahanzi bafite ijwi ryihariye, ubuhanga budasanzwe
n’umusanzu ukomeye mu muziki wa R&B ndetse no mu ndirimbo za Disney
zakunzwe n’ibisekuru byinshi.
Like This Post? Related Posts