• Ubukungu / IMISORO

Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias

Nyuma yuko hari amakuru avuzwe ko hari abaturage bafitiye umwenda w’amafaranga ya serivisi bahawe n’Ibitaro bya Gisenyi biri mu Karere ka Rubavu, Ubuyobozi bw’ibi Bitaro bwatangaje ko byambuwe amafaranga arenga miliyoni 200 n’baturage bazaga kuhivuza bakagenda batishyuye.

Ubuyobozi bw’ibi bitaro buvuga ko ababirimo aya mafaranga biganjemo abaza kwivuza badafite mituweli n’abananiwe kwishyura, hakaba n’abaza kuhivuriza bafite uburwayi bwo mu mutwe badafite ibyangombwa ntibakurikiranwe n’imiryango yabo.

Bivugwa ko  hari umwe muribo ufitiye ibi bitaro umwenda wa 800 000 Frw, yavuze ko umwana we yavutse igihe kitageze akamara iminsi mu bitaro ari nabyo byatumye abamo ideni ryinshi.

Yagize ati “Nazanye umwana nanjye wavutse adashyitse bamushyiramo umwuka, ni wo ukurura amafaranga menshi”

Yongeyeho ko kutagira mituweli aribyo byatumye amafaranga asabwa kwishyura aba menshi.

Ati “Imana niyo izanyohereza abagiraneza bakanyishyurira, ubwo batabanotse ngo banyishyurire ni ukuzahera mu bitaro.”

Yongeyeho ko aramutse agize amahirwe agashoka muri ibibitaro atongera kubaho nta mituweli afite.

Umuyobozi w’ibi bitaro bya Gisenyi, Tuganeyezu Oreste, yahamirije aya makuru  IGIHE dukesha iyi nkuru ko ibi bitaro bifitiwe umwenda w’arenga miliyoni 200 Frw.

Yagize ati “ Nibyo dufitiwe umwenda w’arenga miliyoni 200Frw. Urebye uterwa n’abaza kwivuza badafite mituweli ahanini n’abaza bishyurirwa 10%.”

Yongeyeho ko kuba ibibitaru biberewemo ideni ringana rityo bigira ingaruka ku bitaro, kuko ayo mafaranga ariyo yifashishwa hagurwa imiti ihabwa abandi barwayi, guhemba abakozi no kugura ibindi bikoresho.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments