Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias
Kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Kanama 2023, Nibwo Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yateranye yirukana ku mirimo uwari Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie kubera imyitwarire mibi n’imikorere idahwitse mu nshingano yari ashinzwe.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke, Hategekimana Jules Cesar, yahamirije aya makuru BTN ko basanze Mukamasabo atarrubahirije nshingano ze, hakaba hari ibyo atakoze ndetse n’imyitwarire idahwitse yatumye atuzuza ibyo yasabwaga.
Yagize ati ” Nibyo, Uyu muyobozi yakuwe mu nshingano ze nyuma yo gusanga adafite imyitwarire myiza ijyanye n’akazi. Akarere kaba gafite ibintu byinshi byo gukoraho ariko iyo mu bushishozi basanze hari ibifite uburemere bidakorwa, hafatwa umwanzuro wo gukura mu nshingano Mayor.”
Akomeza ati ” Hari ibyo aba yagezeho ariko kandi byabindi abantu babona ko biri kwangirika bikaba bigaragara ko abantu babiretse nabwo Akarere gashobora kuba kasigara.”
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Muhayeyezu Joseph Désiré ni we wahise ahabwa izi nshingano zo kuyobora Akarere ka Nyamasheke by’agateganyo.
BTN nimenya birambuye imwe mu myitwarire mibi uyu muyobozi wayoboraga akarere ka Nyamasheke ashinjwa yatumye akurwa ku mirimo ye izabibatangariza mu nkuru zayo bidatinze.
Like This Post? Related Posts