Umugore wo mu Karere ka Rulindo yiyahuye akoresheje umuti wica udukoko, ahita apfa. Abaturanyi be bavuga ko nta kibazo yari afitanye n’umugabo we, ahubwo yamenye ko asangira umugabo n’umukobwa we, bagakeka ko ari cyo cyatumye yiyahura.
Byabereye mu Murenge
wa Kisaro, mu Kagali ka Murama. Abaturanyi be babwiye TV1 ko yiyahuye ntiyahita
apfa abanza kujyanwa ku kigo nderabuzima, kugeza yoherejwe i Kigali, ariko
birangira apfiriye mu nzira.
Umwe mu baturanyi yagize ati “Hari amakimbirane yari afitanye
n’umukobwa we ashobora kuba ari yo yatumye ibyo bindi bibaho.”
Undi yavuze ko hari umugabo wundi muri aka gace batuyemo bari
bafitanye umubano wihariye, bivugwa ko uyu mugabo yaje no kugera ku mukobwa wa
nyakwigendera, nawe bakaryamana.
Ati “Ugahindukira ugasanga wa wundi uri ku mwana wawe
mwararyamanye ntabwo byakugwa neza, byaguhangayikisha ukaba wakora n’ibi. Ngo
bashobora kuba barasangiye umugabo akaba ari byo byatumye agira agahinda
kenshi.”
Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Kisaro, Télesphore
Uwamahoro yavuze ko bataramenya impamvu uyu mugore yiyahuye kuko nta
makimbirane yari mu rugo rwa nyakwigendera n’umugabo we babanaga mu rugo.