Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 23 Kanama 2023, Nibwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Sénégal ryasohoye ibaruwa yandikiwe ubunyamabanga bwa CAF ikubiyemo impamvu idakozwa ibyo gukinira mu Rwanda.
Umukino w’umunsi wa gatandatu mu itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2023 u Rwanda rwagombaga kuzakirwamo na Sénegal, ushobora kutabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye nk’uko byari byitezwe.
Umukino wo ku munsi wa kabiri wahuje aya makipe yombi ariko ubera i Dakar kuko u Rwanda rwagombaga kwakira rwari mu bikorwa byo kuvugurura Stade ya Huye kugira ngo yuzuze ibisabwa birebana no kwakira imikino ya CAF.
Ubusabe bwahawe umugisha, umukino uraba ariko mu ibaruwa yasotse ivuga ko bwari ubufasha bwahawe Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, FERWAFA, ariko ntaho byanditse ko undi uzabera i Kigali.
Iti "Igihe umukino ubanza wabaga FERWAFA yasabye FSF gukinira i Dakar naho umukino ukurikira ukabera i Kigali muri Nzeri 2023. Byaremewe mu rwego rw’ubuvandimwe dufitanye hagendewe ku mbogamizi zo kutagira stade zari zihari."
"Twarabivuganye ariko nta masezerano twagiranye ibyemeza. Ku bw’ibyo rero nta nyungu ziri mu gushaka amafaranga n’ibindi ahubwo ni ubufasha twatanze ku ishyirahamwe rivandimwe ryacu, turiha amahirwe yo gukomeza gushaka itike ya CAN."
FSF yasobanuye ko ibyagiye ku mukino ubanza ariyo yabyishyuye nta kibazo kibirimo ahubwo impinduka zatewe no kuba imikino ya CAF yarimuriwe ibihe.
U Rwanda ruri ku mwanya wa nyuma mu gihe Sénégal iyoboye itsinda ririmo Mozambique na Bénin. Umukino uteganyijwe kuba tariki ya 9 Nzeri 2023.