Yanditswe na Dushimimana Elias
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Kanama 2023, Nibwo Perezida Paul Kagame yakoze impinduka mu bagize Guverinoma.
Izi mpinduka zasize Dr Uwamariya Valentine wari Minisitiri w’Uburezi yagizwe uw’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango. Gaspard Twagirayezu agirwa Minisitiri w’Uburezi.
Muri izi mpinduka kandi Maj Gen Albert Murasira wigeze kuba Minisitiri w’Ingabo yagizwe Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange wayoboraga iyi Minisiteri agirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.