Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Knama 2023, Nibwo umugabo w’imyaka 40 y’amavuko witwa Ahorushakiye Venant yapfiriye muri gare y’imodoka i Muhanga.
Amakuru avuga ko yaje gutega avuye mu murenge wa Musambira ashaka kwerekeza mu Karere ka Ngororero.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko bahamagaye mwishywa wa Nyakwigendera witwa Tuyisenge Moabu bamubwira ko Nyirarume arwaye, ava mu Karere ka Ngororero aje kumureba ageze iwe asanga yarembye yigira inama yo kujya kumurwariza iwabo mu rugo.
Ati “Bageze muri Gare bategereje imodoka birangira ashizemo umwuka.”
Gitifu avuga ko iby’urupfu rwa Ahorushakiye babimenyesheje abo mu muryango we bakaba bagiye kujyana umurambo we mu Bitaro bya Kabgayi kugira ngo bawusuzume, kuko abaganga aribo bemeza icyamwishe.
Ati “Twabanje kubimenyesha Umugore we ndetse n’ab’iwabo batuye mu Murenge wa Sovu.”
Tuyisenge Moabu mwishywa wa Ahorushakiye Venant avuga ko urupfu rwa Nyirarume rumutunguye kuko yatatse ko arwaye ku munsi w’ejo ariko bidakomeye.
Ati “Yafashwe n’indwara kuvuga biranga aho azanzamukiye baramenyesha ubu nashakaga kujya kumurwariza mu Ngororero kuko niho akomoka.”
Ahorushakiye Venant yakoraga akazi k’ububaji i Musambira, akaba asize Umugore n’abana 4.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamabuye bwatangaje ko RIB yahise itangira iperereza mbere yuko imodoka y’Umurenge igeza umurambo we ku bitaro bya i Kabgayi kugirango hamenyekane icyaba cyateje uru rupfu.
Like This Post?
Related Posts