• Imikino / FOOTBALL
Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias

Nyuma yuko ikipe ya APR FC inganyije n’ikipe yo muri Somalia, Gaadiidka FC kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Kanama 2023 kuri Kigali Pele Stadium hari bamwe mu bakurikiranira hafi umupira wo mu Rwanda batangiye gutangaza amwe mu makosa iyi kipe yakoze.
Iyi imikino imwe nimwe iba yakinwe na APR FC, haba hari abitezwe ku gira icyo bayivugaho barimo umunyamakuru Kazungu Clever wigeze no kuyibera umuvugizi.

Nyuma yuko Iyi kipe ya APR FC itsinzwe na Rayon SPort ikayitwa igikombe cya Super Coupe ku buryo butari bwitezwe ikaza no kunganya igitego 1-1 mu mukino ubanza wa CAF Champions League byatumye hari abyibazaho banakemangwa ku banyamahanga baguzwe ndetse numutoza cyane ko we ashinjwa kudasimbuza neza ndetse no guhagarika abakinnyi be mu kibuga.

Umunyamakuru Kazungu Clever ukorera kuri RadioTV 10 yabigarutseho mu kiganiro cya 10 Sport agira icyo atangaza anagaruka ku bafana bagaragarije uburakari umutoza.
Yavuze ko mbere yo gukina umukino wo kwishyura, abafana ba APR FC bananiwe kwihangana barasakuza kuri Kigali Pele Stadium, bararirimba bavuga ko umutoza ari umu-Rayon banagaragaza ko bashaka ko Adil agaruka.

Yagize ati Ku Isi hose ni ko bigenda iyo abafana bitishimye barabyerekana, urugero i Burayi bazana ibyapa kuri Sitade byanditseho amagambo yo kwirukana umutoza cyangwa yo gukuraho ubuyobozi bw’ikipe runaka. Ariko ubanza abafana ba APR FC bari bibagiwe ko umutoza Adil nta burambe afite mu gutoza, cyane cyane mu mikino mpuzamahanga kuko ikipe ya APR FC ni yo kipe nkuru ikomeye yatoje bwa mbere mu mateka ye.

Akomeza ati “ Umutoza Adil yakuyemo Mogadishu City na yo ya Somalia bigoranye, umukino ubanza wari 0-0 wabereye mu Gihugu cya Djibouti umukino wo kwishyura APR FC yatsinze 2-1, iyo ikipe zinganya 2-2 ikipe ya APR FC yari kuvamo. Niba abafana ba APR FC bashaka umutoza mushya nibashake umutoza ufite amateka wagejeje ikipe runaka mu matsinda ariko si Adil Mohamed Errad ntacyo APR FC yaba ikoze byaba bimeze nko kuzenguruka ahantu hamwe.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments