• Amakuru / MU-RWANDA
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Kanama, 2023 nibwo mu mudugudu wa Kamuhirwa, Akagari ka Ruganda, umurenge wa Kamembe akarere ka Rusizi habaye impanuka yimodoka yo mu bwoko bwa Mahindra Scorpio ipfiramo abantu babiri muri batanu bari bayirimo.
 
Ababuriye ubuzima muri iyi mpanuka ni umusore wari utwaye imodoka witwa Niyitegeka Hertier w’imyaka 25 y’amavuko, n’umukobwa w’imyaka 20 y’amavuko.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kamembe bwatangarije UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko iyi mpanuka yabaye yatewe n’umuvuduko.
Nyirahabimana Beatrice, ni umusigire w’Umunyabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe, ati “Nibyo impanuka y’imodoka ya Mahindra yabaye saa kumi n’ebyiri za mugitondo, hari harimo abantu batanu, muri bo babiri umusore n’umukobwa bahise bitaba Imana. Impanuka yatewe n’umuvuduko”.

Abakomeretse bajyanywe mu bitaro bya Gihundwe, bari kwitabwaho n’abaganga
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments