• Amakuru / MU-RWANDA

Abaturage barimo gushakirwa uburyo batuzwa heza ni abahuye n’ibiza batejwe n’umugezi wa Sebeya ubwo wabasatiraga mu ijoro ryo ku itariki ya 2 rishyira iya 3 Gicurasi 2023, ugahitana abarenga 130, ndetse hakangirika n’ibindi bikorwa birimo n’inzu.

Abazimurwa bakajya gutuzwa ahandi si ngombwa kuzubahiriza za metero 10 cyangwa 50 uvuye ku nkengero, hazarebwa niba byateza akaga ku buzima, hazakorwa isesengura ribigaragaza. Si buri nzu yose izasenywa hazakorwa isesengura no kuba iyaba iri muri metero zirenze ziriya byashoboka kuko hazarebwa icyaramira ubuzima bw’abaturage.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu MINALOC Jean Claude Musabyimana, Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi Marie Solange Kayisire, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Felix Namuhoranye, Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC Ingabire Assumpta, n’abandi bayobozi baganiriye n’abaturage bafite imitungo mu nkengero z’umugezi wa Sebeya mu rwego rwo kubasobanurira uko gahunda yo kwimura abari ahashyira ubuzima bwabo mu kaga iteye.

Ubutumwa bahawe bwagarutse ku kubabwira ko Leta itagamije gusenyera abaturage.


Muri iyo nama, Minisitiri Musabyimana yavuze ko Leta ikomeje gushakisha uburyo abo baturage batuzwa, n’abakiri hafi aho ku nkengero za Sebeya bigaragara ko bashobora kuba bagerwaho n’ingaruka mu gihe yaba yongeye kuzura, abizeza ko Leta irimo gushaka uburyo ubuzima bwabo butajya mu kaga.


Yagize ati: “Icyo Leta igamije si ugusenyera abaturage ahubwo icy’ibanze ni ugukura mu kaga ubuzima bw’abaturage bashyirwa mu kaga na Sebeya”.

Yongeyeho ko Leta ikomeje gushakisha uko yabatuza ahadashyira ubuzima bwabo mu kaga kandi ko hagati aha izakomeza kuba ikomeje kubishyurira ubukode.

IGP Felix Namuhoranye yagize ati: “Muhumure u Rwanda ruratekanye. Iyi gahunda yo kubakura ahantu hashyira ubuzima bwanyu mu kaga na yo iri mu rwego rwo gusigasira ubuzima n’umutekano wanyu, ntabwo Leta yahagurukijwe no kubasenyera cyangwa kubahombya ahubwo ni ukurengera ubuzima bwanyu”.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments