Ku wa Gatatu tariki ya 16 Kanama 2023, Nibwo, Umukinnyi wa Rayon Sports, Mugisha François Master yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we, Ikirezi.Ni umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko wabereye mu murwa mukuru w’igihugu cya Uganda, i Kampala nkuko ikinyamakuru Isimbi kibitangaza dukesha iyi nkuru.
Master bivugwa ko yifuje kubikorera muri iki gihugu kubera ko yaba we ndetse n’umukunzi we bafiteyo umuryango mugari, by’umwihariko we akaba ari naho yavukiye.
Biteganyijwe ko indi mihango y’ubukwe bwabo izaba mu Kuboza uyu mwaka ariko yo ikazabera mu Rwanda.
Mugisha François Master yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya FERWAFA ryaje guhinduka Isonga, 2015 yinjiye muri Rayon Sports yakiniye kugeza 2019 ubwo yajyaga muri Bugesera FC yakiniye kugeza 2021 ari nabwo yagarukaga muri Rayon Sports abarizwamo.
Like This Post?
Related Posts