Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias
Abaturage barimo abacuruzi bakorera mu gakiriro kari mu Mujyi wa Nyagatare bahangayikishijwe nuko aho bakorera hashobora kwadukirwa n’inkongi y’umuriro kubera ko nta bwirinzi buhagije buhari.
Ibi babitangaje nyuma yuko mu minsi ishize higeze kwibasirwa n’umuriro ukangiza bimwe mu bikoresho byabo bigatuma bagwa mu bihombo.
Icyo gihe nibwo imashini yafashwe n’inkongi y’umuriro muri aka gakiriro kubwo amahirwePolisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kurwanya inkongi y’umuriro igatabara ikawuzimya.
Hari umuturage witwa Mukeshimana Honorine waganiriye na MuhaziYacu dukesha iyi nkuru, wavuze ko hakenewe ibi bikoresho bizimya inkongi y’umuriro, kuko byabafasha kugira umutekano w’ibikoresho n’ibicuruzwa byabo.
Yagize ati”Hano urabona nta kizimyamwoto zihari, ubuse habaye inkongi y’umuriro ugirango ibintu byacu ntibyahangirikira bikadutera igihombo”
Joseph Nshimiyimana ushinzwe icunga mutungo muri koperative ya Nyagatare investment ikorera muri aka gakiriro yavuze ko hari ingamba zafashwe muri aka gakiriro zo kwirinda inkongi z’umuriro, yasobanuye ko ibi bikoresho byifashishwa mu kuzimya inkongi z’umuriro bizaba byageze muri aka gakiriro mu mezi atarenze atatu.
Ati” Twafashe ingamba zo kwirinda inkongi z’umuriro dusimbuza insinga zishaje, dukorana na REG umunsi ku munsi kandi mu mezi atatu ari imbere turaba twakwije za kizimyamwoto 13 mu nyubako z’aka gakiriro zigera kuri.”
Izi mpunge zifite ishingiro kuko bikunze kugaragara ko inkongi itera idateguje akaba ariyo mpamvu ababa bturage batabaza hakiri kare.