• Amakuru /


Ku munsi mukuru wa Pasika, Padiri Eric Uwayezu, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nyakayaga na Padiri Didier Nzaramba ukorera ubutumwa muri paruwasi ya Kiziguro zombi za Diyosezi ya Byumba, batawe muri yombi n'inzego z'umutekano nyuma yo gufatwa basomera misa ahantu hatemewe (muri kiliziya yafunzwe).

Ibi byabereye mu Murenge wa Kabarore, mu Karere ka Gatsibo, mu Ntara y'Iburasirazuba ku Cyumweru, tariki ya 05 Mata 2026, ubwo hizihizwaga umunsi Mukuru wa Pasika.

Aba bapadiri batawe muri yombi nyuma yo gusangwa bari gusomera misa muri ‘couvent’ kandi bitemewe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore, Rugaravu Jean Claude, yemeje aya makuru, avuga ko ubusanzwe uwo mupadiri wagiye i Kabarore avuye i Kiziguro yafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa, akaba yasanzwe ari gusomera misa mu rugo rw’abenebikira.

Yagize ati:“Kuri uyu munsi wa Pasika hari abasengesheje bakora misa ku Benebikira ba Kabarore, ni muri ‘couvent’ ariko ntabwo bari bemerewe kuhasengera kuko kiliziya yabo irafunze kubera kutuzuza ibisabwa. Ni cyo rero bafatiwe.’’

Rugaravu yakomeje asaba abaturage kwirinda abakozi b’Imana babashuka bakabajyana gusengera ahantu hatemewe rimwe na rimwe bakabinjiza mu nsengero zafunzwe, abandi bakabajyana ahantu hatemewe gusengerwa, avuga ko ari bibi kandi biba bishobora kubakururira ibibazo.

Ati:"Ubutumwa twaha abaturage ni uko nta wemerewe kugerageza gusengera ahatemewe kugeza igihe insengero zizafungurirwa, abaturage nibirinde abashaka kubashuka ngo babajyane gusengera ahatemewe mu nsengero zifunze kandi icyatumye zifungwa kitaravaho.’’

Abapadiri bafunzwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kabarore bazira gusomera Misa muri Shapeli yo mu rugo rw'Ababikira, ahantu umurenge  wa Kabarore uvuga ko bitemewe kuhasomera Misa.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments