• Amakuru / MU-RWANDA


Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Ngoma bavuga ko nubwo bagira ibyago bishimira ko leta yaborohereje kuza aho batuye ikabafasha kwandukura nyakwigendera bitabasabye gukora ingendo ndende no guta umwanya ibyo bo bitaga nko gushinyagurirwa.

Abaganiriye na B Plus Tv ni abo mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Ngoma biganjemo abagize ibyago byo gupfusha ababo bakavuga ko nyuma y’agahinda bishimira ko ubuyobozi buborohereza mu kwandikura uwabo uba yitabyimana.

Ibi kandi bavuga bihuzwa n’uko ari igisubizo kirambye cyafashwe n’ubuyobozi  nk’ikigamije korohereza Umuturage muri servisi ahabwa zirebana n’irangami merere ndetse no kwandukura uwe uba yutabye Imana.

Umwe mu bayobozi b'umwe mu midugudu yo mu murenge wa Sake twaganiriye yatubwiye ku nyigisho bahawe zo kwandukura uwitabye Imana n’icyo bimariye abaturage.

Umuyobozi wa karere ka Ngoma w'ungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage yashimangiye ibyavuzwe n’umuyobozi w’umudugudu anemeza ko babahuguye kandi ko ibyo bakora byo kwandukurira  abitabye Imana basanzwe mu ngo byorohereza abaturage mu mikorere yabo ya buri munsi no kudasiragira m’ubuyobozi.

Nk’uko twabihamirijwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma kwiy’igahunda iri mu gihugu hose ni gahunda yumvikana nk’inziza yaje gufasha no korohererza abaturage ,mu gihe yakozwe neza hirindwa amanyanga yazamo  Umuturage ku isonga na servisi nziza ahabwa byafasha benshi mu kwesa imihigo.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments