• Ubukungu / IBIKORWA-REMEZO

Yanditswe na Dushimimana Elias

Nyuma yuko hatanzwe umuburo wo kwimuka ku baturage batuye mu duce twegereye umugezi wa Sebeya, mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’ab baturage, inzu zubatswe muri metero 50 uvuye kuri uyu mugezi zatangiye gusenywa.

Ibi bibaye nyuma y’ibiza byabaye mu ntangiriro za Gicurasi 2023, byasize umugezi wa Sebeya uherereye mu Ntara y’Uburengerazuba mu Karere ka Rubavu, uhitanye abaturage 29 ndetse ibikorwaremezo byinshi birangirika, ibibazo byiyongereye ku bindi uyu mugezi uteza iyo wuzuye.

Ibi bikorwa byo gusenya byatangiriye ku nzu zo mu Murenge wa Nyundo. Bizakomereza no muri Centre y’ubucuruzi ya Mahoko, kuko iki gice cyabaruwemo inzu zigera ku 160 nyuma y’inama zitandukanye zahuje inzego z’ibanze, abaturage n’abacuruzi by’umwihariko.
Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Rubavu, Nzabonimpa Déogratias yavuze ko kugira ngo iyo gahunda yo kwimura abari mu manegeka y’Umugezi wa Sebeya igende neza, ubuyobozi bufatanyije n’abafatanyabikorwa bwiteguye gufasha abaturage kubona aho baba bakodesheje mu gihe hagishakishwa aho abo baturage bazatuzwa mu buryo burambye.

Ati “Akarere n’abafatanyabikorwa bako biteguye kubafasha kubona ubukode ku batishoboye cyane, ndetse n’undi wese waba yatunguwe cyane kabone nubwo twagiye twigisha tubivuga, ubufasha burahari nk’ibisanzwe. Ntitwifuza ko umuntu yatsimbarara ku hashyira ubuzima bwe mu kaga niyihute dukorane igikorwa kirangire”.

Byaje no kugaragara ko hari abatarishimiye ubukode ahubwo bifuza inzu zabo bwite zo kubamo.
Uyu muyobozi, Nzabonimpa yabamaze impungenge aho yabijeje ko na byo bizakorwa muri gahunda y’igihe kirekire, kuko ngo kugeza ubu hamaze kurambagizwa site izatunganyirizwamo imidugudu bazashyirwamo.

Biteganyijwe ko ibi bikorwa bizatwara ingengo y’imari ingana na miliyari 7.5 z’amafaranga y’u Rwanda ari yo yateganyirijwe kubaka ingomero ebyiri zifata amazi y’Umugezi wa Sebeya uhuriweho n’uturere twa Rubavu, Rutsiro, Nyabihu, na Ngororero.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments