• Amakuru / MU-RWANDA

Mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 03 Kanama 2023, mu murenge wa Tumba akarere ka Rulindo mu rugo rwa nyakwigendera witwa Sinamenye Protais haturikiye gerenade iramuhitana.

Nubwo bamwe mu baturage bakomeje guhwihwisa amakuru bavuga ko uwo mugabo yiyahuye akoresheje gerenade, Polisi iremeza ko nta gihamya igaragaza ko uwo mugabo yaba yiteye gerenade, nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Ntabwo twabihamya ko yiteye gerenade, kuko nta wari uhari ngo abe yabihamywa, gusa gerenade yamuturikanye arapfa”.

Arongera ati “Yari iwe, abaturage bumva ikintu gituritse nka gerenade bajyayo, basanga yapfuye, n’inzego z’umutekano zagezeyo zisanga yamaze gupfa Ubwo turacyarimo gukora iperereza kugira ngo turebe, ese ni we wiyahuye koko, ntabwo twabihamya”.

SP Mwiseneza yavuze ko umurambo wa nyakwigendera woherejwe mu bitaro bya Kacyiru, kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments