• Ubukungu / IBIKORWA-REMEZO
Yanditswe: na DUSHIMIMANA Elias
Ku wa Gatatu tariki ya 02 Kanama 2023, Nibwo Société Pétrolière isanzwe icuruza ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda no muri Maroc yatangaje ko yinjiye ku isoko ryo mu Karere k’Ibiyaga bigari binyuze mu ishami rishya rya SP Visiga yafunguye muri Tanzania.

Iri shami ryitwa SP Visiga ryafunguweyo, ni irya mbere muri iki gihugu rikaba ryashyizwe ku muhanda uhuza Tanzania n’u Rwanda.

Abayobozi ba Société Pétrolière Rwanda bahamije ko iyi ari intambwe ikomeye itewe mu rugendo rwo guhamya ko ari cyo kigo cya mbere gicuruza ibikomoka kuri peteroli mu Karere k’Ibiyaga Bigari kandi gicuruza ibicuruzwa bitangiza ibidukikije.

Bizeje abashobora kurigana ko rizaha serivisi nziza abarigana ariko rikanaba ikibatsi cyo gukomeza guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’u Rwanda na Tanzania.

Iyi sitasiyo kandi ni igisubizo ku bikorwa by’ubwikorezi hagati y’ibihugu byombi, ndetse yitezweho kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubukungu bw’Akarere k’Ibiyaga bigari.

Umuyobozi Mukuru wa SP Rwanda, Yves Legrux, yahamije ko binjiranye imbaraga kuri iri soko rishya, kandi biteguye gufungura andi mashami menshi mu bihe biri imbere.

Ati “Uyu ni umunsi udasanzwe kuri Société Pétrolière. Nyuma yo gufungura amashami mashya muri Maroc mu byumweru bishize, dutewe ishema no kuba dufunguye ishami ryacu rya mbere rya sitasiyo muri Tanzania. Riherereye ku muhanda uza mu Rwanda, kandi aha hantu ni ingenzi kuri SP mu kwinjira kuri iri soko.”

“Binyuze muri iyi sitasiyo twiteguye guha serivisi nziza abatugana ku buryo batangira kumva ibyiza by’u Rwanda bakiri mu nzira iza mu gihugu cy’imisozi igihumbi. Twizeye ko iyi sitasiyo itazaba iya nyuma, ahubwo dutegereje gushinga izindi.”

Muri Kamena 2023 Société Pétrolière yafunguye sitasiyo za peteroli muri Maroc mu gushimangira umuhate ikigo gifite mu guteza imbere urwego rw’ingufu muri icyo gihugu.

SP isanzwe ifite sitasiyo 64 mu bice bitandukanye by’u Rwanda, ikanagira izindi 18 muri Maroc. Uretse ibikomoka kuri peteroli, inacuruza gaz zitekeshwa.

Kuva yatangira gukora ubucuruzi bwayo, SP yanyuzaga ibicuruzwa byayo muri muri Tanzania, nk’umusaruro w’umubano mwiza umaze imyaka myinshi hagati y’ibihugu by’u Rwanda na Tanzania.

Kugeza ubu Société Pétrolière Limited (SP) ni cyo kigo kinini mu Rwanda mu bicuruza ibikomoka kuri peteroli, aho yihariye 35% by’isoko, igatumiza ibicuruzwa byayo muri Tanzania na Kenya.

Icuruza nibura metero kibe 150.000 z’ibikomoka kuri peteroli ku mwaka, binyuze muri serivisi zo kugurisha ku bakiliya cyangwa kuranguza ku bindi bigo nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Ubuyobozi bwa SP bugaragaza ko Tanzania n’abacuruzi baho muri rusange ari abafatanyabikorwa beza mu bucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli ikora.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments