Ku wa Gatatu tariki ya 02 Kanama 2023 muri Village Urugwiro habereye ibiganiro byahuje Nyakabahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda,Ron Adam uri gusoza inshingano ze.
Muri Kamena nibwo Dr Ron Adam wari umaze imyaka hafi itanu ari Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, yasimbuwe na Einat Weiss nkuko amakuru dukesha, Village Urugwiro abivuga.
Mu 2018 nibwo Dr Ron Adam yabaye Ambasaderi wa mbere wa Israel mu Rwanda, atangirana na Ambasade y’icyo gihugu yafunguwe bwa mbere mu Rwanda muri Gicurasi 2019.
Ni umwe mu ba ambasaderi bari bakunze kugaragara cyane mu bikorwa bitandukanye mu Rwanda, yitabira ibirori n’ibitaramo byiganjemo iby’urubyiruko n’ibindi bigamije guteza imbere umubano hagati y’abanyarwanda na Israel.
Mbere y’uko Ambasaderi Ron Adam atangira inshingano ze, umubano w’ibihugu byombi wari ushingiye cyane ku mutekano, nubwo imikoranire mu rwego rw’ubuhinzi yari yaratangiye mu 2012, ubwo u Rwanda rwatangiraga kohereza abanyeshuri muri Israel kugira ngo bihugure mu bijyanye n’ubuhinzi.
Kuri ubu ibihugu byombi bifitanye umubano mu nzego zirimo uburezi, ubuhinzi, ikoranabuhanga, umutekano, ubuzima n’ibindi bitandukanye.
Kuva Israel yafungura ambasade mu Rwanda, ibikorwa birimo ubukerarugendo hagati y’impande zombi byateye imbere, ndetse abakerarugendo baturutse muri icyo gihugu kiri mu biteye imbere, batangira kuza mu Rwanda ku bwinshi.