• Amakuru / MU-RWANDA


Abagabo batatu bo mu kagali ka Kindama mu murenge wa Ruhuha mu karere ka Bugesera birakekwa ko bishwe n’inzoga ivugwaho kuba yari ihumanijwe, aho umwe muribo yahise yitaba Imana nyuma y’iminsi ibiri abandi babiri nabo bagapfa. 

Ni inkuru yatangiye kuvugwa mu mpera z’icyumweru dusoje aho aba basangiraga inzoga abaturage bavuga ko itujuje ubuziranenge batangiye gufatwa n’ububabare mu nda birangira umwe ahasize ubuzima.

Ni inkuru yababaje abaturanyi babo ndetse basaba ko haba iperereza ryimbitse kuri izo mfu kuko batumva ukuntu abantu batatu bose basangiraga bapfuye kimwe.

Twagerageje kuvugisha ubuyobozi butandukanye yaba umunyamabanga nshingwa w’uyu murenge wa Ruhuha ntiyabashije kwitaba telephone.

Iyi nzoga bivugwa yatwaye ubuzima bw’abantu mu matamatama bamwe bavuga ko ari kanyanga banyweye ishobora no kuba yari ivangiyemo n’ibirimo sprit bakifuza ko iperereza ryakorwa ngo hamenyekane ukuri kwabyo ndetse n’icyoba mu baturage kigashira.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments