Amakuru avuga ko Hakundukize yari asanzwe abana na Muhayimpundu Angelique, nk’umugore n’umugabo w’isezerano, ariko akaba atamwiciye mu mudugudu basanzwe batuyemo nkuko Umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe yabitangaje.
Ati “Umugore yari yarahukanye yaragiye iwabo, umugabo ari naho yamusanze amutera icyuma arapfa.”
Akomeza avuga ko amakuru bayamenye bari mu muganda rusange, ndetse ko uyu mugabo nyuma yo gukora ubu bwicanyi yahise afatwa arafungwa nkuko Rwandanews24 ibitangaza.
Yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda amakimbirane, avamo kuvutsa ubuzima uwo utabuhaye, no gucika ku muco wo kwihanira. Kuko iyo abaturage bafitanye ibibazo baba bagomba kugana ubuyobozi bubegereye bukabikemura.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Muhororo kugira ngo ukorerwe isuzuma, mbere y’uko ushyingurwa.
Hakundukize nyuma yo gufatwa kuri ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Gatumba.
Like This Post? Related Posts