• Amakuru / POLITIKI

Ku Cyumweru tariki ya 30 Nyakanga 2023, Nibwo Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yatangaje ko intambara igihugu cye kimazemo igihe agomba kuyimurira ku butaka bw’u Burusiya bahanganye.

Ubwo yagezaga ijambo ku baturage ba Ukraine , yavuze ko “gake gake intambara u Burusiya bwatangije iri kugenda igana ku butaka bwabwo, cyane cyane ikazibasira ibice bifatiye runini iki gihugu n’ibigo bya gisirikare.”

Yavuze ko nta buryo buhari bwo kwirinda iyi gahunda yo kwimurira intambara ku butaka bw’u Burusiya, ashimangira ko Ukraine ikomeye.

Perezida Zelensky atangaje ibi nyuma y’iminsi u Burusiya bushinja Ukraine kugaba ibitero bya drones i Moscow ariko iki gihugu kikabiburizamo.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments