• Amakuru / POLITIKI

Ku Cyumweru tariki ya 30 Nyakanga 2023, Nibwo Umuryango uhuza Ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika (ECOWAS) mu nama y’igitaraganya yabereye Abuja muri Nigeria  watangaje ko ubutegetsi nibudasubizwa Bazoum hashobora kwifashishwa izindi mbaraga.

Uyu muryango wategetse Abasirikare bafashe ubutegetsi muri Niger ko bagomba gusubiza ubutegetsi Perezida Mohamed Bazoum bitarenze icyumweru.

Muri iki cyumweru ni bwo abasirikare ba Niger by’umwihariko abarindaga Perezida batangaje ko bamukuye ku butegetsi.

Iri hirikwa ry’ubutegetsi ryamaganywe n’amahanga ndetse ibihugu nk’u Bufaransa n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bihagarika inkunga byageneraga iki gihugu.

Nyuma yuko uyu mwanzuro ufashwe, Abaturage ba Niger bashyigikiye igisirikare bahise biroha mu mihanda, bavuga ko bamaganye ECOWAS ndetse bayishinja gukorana na ba gashakabuhake, ariko bazamura amabendera y’u Burusiya.

Umuvugizi w’Agatsiko k’Abasirikare kafashe Ubutegetsi, Colonel Major Amadou Abdramane, yavuze ko nibaramuka batewe bazitabara.

Perezida wa Tchad ni we witezweho guhuza impande zombi..

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments